Abikorera bibutse bagenzi babo bazize Jenoside bagabira inka abayirokotse

RUBAVU: Abikorera bo mu karere ka Rubavu bibutse ku nshuro ya 30 abazize jenoside yakorewe abatutsi by’ umwihariko bagenzi babo bikorera bishwe muri jenoside, ndetse baremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha Inka n’Intama abandi bahabwa igishoro.

Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2024, Abikorera ba Rubavu batanze Inka 35 zihaka zigenerwa abarokotse mu Murenge wa Mudende.

Hatanzwe kandi intama 40 ku miryango yo mu Murenge wa Nyakiliba ndetse igera kuri 20 ihabwa igishoro kugira ngo nabo bajye mu bucuruzi, byose bifite agaciro karenga miliyoni 30..

Twagirayezu Laurent, Umurinzi w’Igihango wo murenge wa Mudende warokoye abakobwa babiri bahigwaga mu gihe cya Jenoside nyuma yo guhabwa inka, yashimiye abikorera abizeza ko Inka yahawe azayibyaza umusaruro ndetse nawe akoroza abandi.

Ati“Nahawe Inka kubera kuba ntaratekereje nk’abicaga Abatutsi muri Jenoside ahubwo nkagira abo ndokora ubwo bari babajugunye mu buvumo bwa metero 50. Kuba duhawe Inka kubera ubumuntu twagaragaje natwe bidukomanga ku mutima,turashimira abikorera tubizeza ko natwe tuzakomeza kwera imbuto”.

Murorunkwere Louise umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi wahawe intama mu murenge wa Nyakiliba yashimiye abikorera abizeza kuziteza imbere nawe akagira undi muturage afasha.

Ati “Ngiye kuzayifata neza yororoke kuburyo mu minsi iri mbere izajya inyunganira mu kubona ibikoresho by’abana ndabizeza ko nange nzabitura nkoroza undi muturage nkuko ubuyobozi bw’igihugu bwabidutoje.”

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza yashimye abikorera ba Rubavu abasaba gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu, asaba abafashijwe kwiteza imbere kubera amahirwe igihugu gitanga.

Ati “Nk’abikorera dufite umusanzu munini mu mpinduka nziza ziharanira iterambere, ibikorwa mwakoze birivugira mukomereze aho. Ndasaba abafashijwe kurushaho gutera intambwe n’abahawe igishoro muze dukore twiteze imbere, tubyaze umusaruro amahirwe igihugu cyacu cyiza kiduha.”

- Advertisement -

Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye abikorera, abasaba gukomeza guhindura amateka ndetse ashimira abarokotse kuba bataraheranwe n’amateka.

Ati “Abikorera bamwe barishe abandi baricwa bazira uko bavutse, ubundi isano riri hagati y’umukiliya n’umucuruzi riba rikomeye cyane ni igihango ntabwo biba bikwiye ko bahemukirana, ariko byarabaye ibyabaye ubu gahunda nuko bitazabaho ukundi,turasaba n’abafashijwe kubera ubudaheranwa bagize muri iyi myaka 30 ishize”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye aborojwe gufata neza amatungo bakayafata neza bagashyiraho akabo bakava ku rwego rumwe bakajya kurundi bajya imbere.

Abarokotse bo mu Murenge wa Nyakiliba bahawe Intama 40
Abarokotse mu Murenge wa Mudende borojwe inka 35
Hakozwe urugendo rwo Kwibuka

OLIVIER MUKWAYA

UMUSEKE.RW i Rubavu