APR na Rayon Sports zaguye miswi mu kuganura Stade Amahoro

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zanganyije 0-0 mu mukino wa gicuti wiswe ‘UMUHURO MU MAHORO’ wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki tariki 15 Kamena 2024, wari ugamije gusuzuma no gusogongera Stade Amahoro.

Saa Kumi n’imwe n’iminota ibiri ni bwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatangije umukino imbere y’abafana ibihumbi 45 byari muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ikipe ya Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi biganjemo abashya barimo, Jackson, Muhire Kevin, Emmanuel Nshimiyimama, Aimable, Mitima, Niyonzima Olivier Seif, Iraguha, Charles Bbaale, Yenga na Ndayishimiye Richard.

Iminota itanu ibanza y’umukuno yaranzwe no kwigana hagati y’abakinnyi, umukino ukinirwa hagati mu kibuga.

Abakinnyi 11 bari babanjemo ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Nshimiyimana Yunnusu, Dieudonne, NiyomugaboClaude, Mugisha Gilbert, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco, Elie Kategeya, Byiringiro Gilbert, Kwitonda  Alain na Dushimimana Olivier.

Nyuma y’iminota itanu, amakipe yatangiye kwatakana maze ku munota wa munani Ndayishimiye Richard wa Rayon Sports yahushije igitego nyuma y’uko ateye umupira hejuru y’izamu.

APR FC na yo yahise ikanguka maze ku munota wa 12, Elie Kategaya ahusha igitego nyuma y’uko Seif yari ahushije umupira.

Murera yari mu mukino kugeza izo saha, ku wa 15, yongeye guhusha igitego ubwo umupira wari uhunduwe na Ishimwe Ganijuru, Charles Bbaale awutera mu bafana.

Byasubiriye kandi ku wa 20 ubwo Muhire Kevin yahabwaga umupira mwiza na Ndayishimiye Richard, yawutera ugaca imbere y’igiti cy’izamu kandi Umuzamu Ishimwe Pierre yari yapfukamye.

- Advertisement -

Iminota 20 ya mbere, Rayon Sports yari yihariye umupira ku kigero cya 60%, APR FC ifite 40%.

Charles Bbaale abafana ba Rayon Sports ntibamwishimiye, cyane ko bamwifuzagaho kubatsindira igitego.

Ku munota wa 30 w’umukino, abari muri Stade bahagurutse bakoma amashyi mu Rwego rwo gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, u Rwanda rukesha byose mu rugendo rw’imyaka 30.

Mu gihe abafana bakomaga amashyi Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ariko umusifuzi yemeza ko Charles Bbaale yari yabanje kurarira.

APR FC yari igihatswe muri iyi minita, ku wa 36, Charles Bbaale yateye umutwe ukubita unyura hejuru, nta munota uciyemo Iraguha Hadji yihambura ishoti, umuzamu Ishimwe Pierre arawurenza, Rayon Sports ibona koroneri itagize icyo ibyara.

Ku munota wa 38, hatanzwe y’umuhondo yeretswe Niyonzima Olivier Seif nyuma yo gutega Niyibizi Ramadha.

APR FC yibuze muri Stade Amahoro, yatangiye kwatswaho umuriro.

Charles Bbaale ku munota wa 42, yateye kufura, igiti cy’izamu gitabara abafana ba APR FC.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye impande zombi zinganya 0-0.

igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports igisatira ishaka igitego cya mbere, ariko ba myugariro b’ikipe y’Ingabo bari bahagaze bwuma.

Ku munota wa 47, Muhire Kevin yabonye kufura ariko ayiteye ayitera nabi cyane ntiyabayara umusaruro.

Murera ku munota wa 52 yabonye koroneri, ni koroneri yatewe neza na Muhire Kevin ariko ba myugariro ba APR FC baratabara.

Ku wa 59, APR FC yasuburiwe ubwo Charles Bbaale yashakaga gutungura umuzamu Ishimwe Pierre ateye ishoti riremereye ariko rigaca hanze y’izamu.

APR FC nayo ku wa 63 yabonye amahirwe yabyara igitego, ku mupira Kwitonda Allain yazamukanye yuruka ariko akawutera mu biganza by’umuzamu Jackson wa Rayon Sports.

Ku munota wa 70, abakinnyi bari batangiye kunanirwa batakaza imipira bya hato na hato.

Ku munota wa 76, Tuyisenge Arsène wahoze muri Rayon Sports, yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, yari asimbuye Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 83, Rayon Sports yahushije igitego nyuma y’uko Kapiteni wayo Muhire Kevin yinjiye mu rubuga rw’amahina wenyine, ariko umupira akawuburira mu maguru.

Iminota 90 isanzwe y’umukino n’inyongera z’iminota itatu zarangiye impande zombi zinganyije 0-0 mu mukino wari uwo kuganura Stade Amahoro.

Nk’ibisanzwe nta mukino wa APR FC na Rayon Sports ujya woroha
Ni ikipe zaganuye kuri Stade Amahoro ivuguruye
Abafana ba APR FC bari babukereye
N’Aba-Rayons bari bahabaye
Benshi bari bafite amatsiko ya Stade Amahoro ivuguruye

UMUSEKE.RW