Bugesera: PSF yoroje inka imiryango 19 y’abarokotse Jenoside

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, boroje inka imiryango 19 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere bingeri zitandukanye, ryaberaga muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Abahawe izo nka bavuga ko zigiye gukemura ikibazo cyo kubura amata yo guha abana, kubona ifumbire bakanahera kuri izo nka biteza imbere.

Uwamungu Louise wo mu Murenge wa Rweru, avuga ko muri rusange ubuzima bwe bwari bumeze nabi kubera kutagira amatungo yo korora kandi barahoze ari abatunzi.

Agira ati “Ubu ngiye kubona agafumbire umurima wanjye were, nkame mbone amata abana banywe. Ndashimira abaduhaye inka kuko igiye kunteza imbere”.

Mugenzi we witwa Ntaganira Theophile nawe ati “Ubu tugiye gufata neza aya matungo kugira ngo tuzoroze bagenzi bacu babayeho mu buzima bubi.”

Perezida wa PSF mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joana avuga ko kuremera abarokotse Jenoside bijyana no gukomeza kubakira ubushobozi, agasaba abikorera gukomeza kugira umutima wo kubaka Igihugu kuko nacyo kibaha umutekano bagakora ubucuruzi bwabo bisanzuye.

Ati ” Ndabasaba ko izi Nka muzifata neza namwe mukazoroza abandi nk’uko twabagabiye. N’ukuri turabibasabye abayobozi bw’Imurenge bazajya bakurikirana kureba  kureba ko izi nka zifashwe neza kandi hari icyo zifasha uwazigenewe.”

Assimwe yanashimangiye ko abikorera bo mu Karere ka Bugesera biteguye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite muri Nyakanga 2024.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Imanishimwe Yvette, yashimiye PSF yatekereje guha abarokotse inka kuko ari kimwe mu bishobora kubafasha kwikura mu bukene kandi ko bazafatanya kwita kuri izo nka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimye abateguye igikorwa cy’imurikabikorwa n’abakitabiriye ndetse n’abaje kureba ibyo bakwiye kwiga mu gufasha no gukora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage n’iterembere ry’Akarere.

Inka zorojwe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe inka
Abahize abandi muri iri murikabikorwa bashimiwe

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Bugesera