Dr Habineza Frank yijeje guhindura imihanda muri Gisagara ikajyamo kaburimbo

Umukandida Peredida w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza yabwiye abo muri Gisagara ko ururimi rwe rurema ngo ibyo avuze biraba abasaba kumutora ubundi akazabaha imihanda ya kaburimbo.

Dr Frank yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi ye bo mu Murenge wa Musha, ko nibamutora agomba kuzashyira imihanda ya kaburimbo muri Gisagara cyane ko haba umwe gusa ugera ku karere naho indi ngo bateganya kuzayishakira ingengo y’imari, kuri we rero ngo mu kwezi kwa cyenda izaba yatangiye gukorwa  abaye yatowe.

Yagize ati “Green Party ururimi rwacu rurarema kuko nitwe twijeje bwa mbere umuhanda wa kaburimbo aba Nyaruguru, umuhanda wa Kibeho, mwarabibonye ko ubu uhari, natwe rero kugera hano byatugoye cyane kubera imihanda mibi, itagira kaburimbo. Ndabizeza ko nimuntora mutazarenza mu kwa cyenda itararangira gukorwa.”

Akomeza avuga ko yabajije bakamubwira ko bateganya kuyishyira mu ngengo y’imari, kuri we akabona ibyo nta gahunda bifite, ahubwo ko bakwiriye kumutora maze igatangira gukorwa muri uyu mwaka.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bavuga ko iyo mihanda ikenewe, kuko iyo bafite ikiri ibitaka, bashyiriwemo kaburimbo byabafasha kugera i Huye batavunitse.

Nkundineza Marko yagize ati “Imihanda yacu hafi ya yose ni ibitaka, kandi ntinakoze ku buryo kuva hano ujya muri Huye bigorana, aramutse ayitwubakiye, ryaba ari iterambere natwe tugize.”

Mukandori Oliver na we ati “Ikibazo cy’imihanda kirahari, gusa turashima ko hari uwakozwe umwe ugera ku Karere ariko tubonye n’ugera hano i Musha byadufasha kuko imodoka zinubira kuhaza, nubwo tuhafite ligne y’imodoka ituzana ariko biba bigoye nk’ubu mu gihe cy’izuba ujya kugera aho ujya wahindanye.”

Nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Gisagara, Green Party yakomereje muri Ruhango, aho naho yabijeje byinshi harimo kuzakuraho ibigo by’inzererezi, ndetse no guca ko abantu bafungwa barengana.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bikomereza mu karere ka Ngororero kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, aho bazava berekeza mu karere ka Huye ku Cyumweru.

- Advertisement -

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW