Ihuriro Alliance Fleuve Congo/M23 ryafashe agace ka Kanyabayonga (VIDEO)

Hari hashize igihe kigera ku byumweru bitatu ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya n’inyeshyamba za M23 rirwanira mu nkengero za Kanyabayonga.

Ku masaha y’igicamunsi ku wa Gatanu, nyuma y’imirwano iryo huriro AFC/M23 ryabashije kwinjira muri Kanyabayonga.

Aka gace ko muri teritwari ya Lubero kari kuri Km 150 uvuye i Goma.

Ku wa Kane inyeshyamba za zigaruriye uduce twegereye Kanyabayonga, ahitwa Miriki n’ahitwa Kimaka.

Ingabo za Congo n’urubyiruko rwa Wazalendo zari zashyize imbaraga nyinshi kuri Kanyabayonga, ariko nyuma y’imirwano byarangiye ihuriro AFC/M23 rihafashe.

Umuvugizi w’iryo huriro Lt Col Willy Ngoma yabwiye UMUSEKE ko bafashe Kanyabayonga, avuga ko “ari bo gisubizo nyacyo kuri Congo no ku baturage bayo.”

Radio Okapi ivuga ko imirwano yateye abaturage bamwe guhunga, ariko hakaba n’abandi bakiriye neza inyeshyamba nk’abacunguzi.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW