Imikino yagaragajwe nk’umusingi w’iterambere ry’imyigire

Abahanga bagaragaje ko iyo umwana yiga hakoreshejwe uburyo bw’imikino inyuranye, bituma atarambirwa ibyo yiga kandi agahora anezerewe.
Ni mu gihe hakiri icyuho cyo kubana imfashanyigisho z’iyo mikino bitewe n’ubushobozi buke ndetse n’ubumenyi budahagije ku barezi ndetse no ku babyeyi.
Ni ibyagaragarijwe mu mahugurwa yo ku wa 04 Kamena 2024 ku buryo bushya bwatangijwe mu myigishirize ishingiye ku mikino ku bufatanye n’Umuryango wa VSO  Rwanda “Twigire mu mikino.”
Imwe mu mikino yagaragajwe harimo nka Saye, Mabigibigi, Gushushanya n’ibindi.
Hasobanuwe ko kwigisha hifashishijwe imikino ari umusingi fatizo w’ubumenyi by’umwihariko ko imikino ifite uruhare rufatika mu gutegura abana kuzabasha guhangana n’imbogamizi bahura nazo mu bwana ndetse n’igihe bazaba barakuze.
Sarah Challoner, Umuyobozi w’umushinga wa VSO Rwanda, yatangaje ko imikurire n’imitekerereze y’umwana igaragaza ko umwana watojwe gukina yiga, bituma ingingo ze zirambuka ndetse akiga isomo yishimye kuko aba ari gukina.
Ati“Kwiga binyuze mu mikino ni imvugo ikoreshwa mu burezi n’ubumenyi mu by’imitekerereze, aho umwana ashobora kwiga ngo arusheho gusobanukirwa Isi imukikije.”
Nyundo Yonah, Ushinzwe Uburezi muri UNICEF mu Rwanda, avuga ko ubu buryo bw’imyigishirize mu bana bato bwatanze umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Ibikoresho bikoreshwa biroroshye kubibona aho dutuye kandi abantu benshi ntibarasobanukirwa ubumenyi buri muri iyi  mikino.”
Muri aya mahugurwa hagaragajwe ko iyi gahunda igamije gushimangira akamaro k’imyigire ishingiye ku gukina ku bana bafite hagati y’imyaka 3 ni 6 mu mashuri y’inshuke yigisha abana bato.
Hasobanuwe ko bigamije gutoza abana gusabana n’abandi, gukangura ubwonko n’ibyiyumviro byabo, kunoza imvugo bavuga, ibyo babona ndetse n’ibyo bakora aho abarezi ndetse n’ababyeyi bakwiriye kubigisha indangagaciro bafatanyije.
Ababyeyi n’abarezi barasabwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo hazamurwe umubano hagati ya bo n’abana bagendeye ku mahitamo yabo mu rwego rwo kubaka ubumenyi bushingiye mu mikino.
Hagaragajwe ko gukina n’umusingi ukomeye wo kwiga
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW