Ingengo y’imari y’u Rwanda yikubye Gatatu mu myaka irindwi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu myaka irindwi ishize ingengo y’imari u Rwanda rukoresha yikubye gatatu mu myaka irindwi, ikava kuri Miliyari 1, 900 Rwf mu 2017, ikagera kuri Miliyari zisaga 5, 000 Rwf mu 2024.

Yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 5 Kamena 2024, ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 yatangiye mu 2017, ikazageza ku ya 30 Kamena 2024.

Dr Ngirente yagaragaje ko izamuka ry’ingengo y’imari ryashingiye ahanini ku kwiyongera kw’imisoro y’imbere mu Gihugu, aho imisoro igihugu cyinjiza mu mwaka yikubye hafi kabiri n’igice.

Ati” Ingengo y’imari yakomeje kwiyongera buri mwaka, yavuye kuri Miliyari 1 900 Rwf igera kuri Miliyari 5000 Rwf zirengaho gato. Ni ukuvuga ko yikubye gatatu mu gihe cy’imyaka irindwi.”

Yongeraho ati” Igituma tuvuga ko ingengo y’imari yiubye, ni uko ari amafaranga Leta ishaka, ikayabona ariko ikongera ikayakoresha ibikorwa by’igihugu, ni ukuvuga ko uko izamuka byerekana ko ibikorwa igihugu byakozwe biba byabaye byinshi.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi byari biteganyijwe muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) byagezweho ku kigero gishimishije.

Yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ku mikoranire myiza na Guverinoma kandi abizeza ko ibitaragezweho uko bikwiye bizitabwaho muri Gahunda yo Kwihutisha Iterambere, icyiciro cya kabiri (NST2).

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize, umusaruro w’umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyari imwe ndetse amakusanyirizo y’amata ava kuri 56, aba 130.

Yavuze ko mu myaka irindwi ishize mu Rwanda hubatswe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 1700 mu turere dutandukanye.

- Advertisement -

Dr Ngirente yavuze ko uru ari urugendo igihugu kiba gikwiye kwishimira ko ndetse imisoro ituruka imbere mu gihugu yikubye hafi kabiri n’igice, ikava kuri Miliyari 1, 104 Rwf yari ihari mu 2017 igera kuri Miliyari 2, 616 mu mwaka w’ingengo y’imari y’ubu.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW