Kagame Enyanya ! Amashimwe kuri Kagame uvugwa imyato kubera ibyo yakoreye Rusizi

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, bashimira Paul Kagame, ku bikorwa bikomeye yabakoreye birimo kuba batacyitwa inshuti z’u Rwanda no kuba barakuwe mu bwigunge aho bahawe ubwato, Rwandair n’ibikorwaremezo bihesha ishema Akarere kabo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Nyakanga 2020, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi.

Rusizi ni site ya munani Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarijeho mu rugendo rwo gushaka amajwi azamwemerera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere binyuze mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Dieudonne Sibomana wayoboye gahunda yo kwamamaza Paul Kagame i Rusizi, yavuze ko atewe ishema no kwita Umunyarwanda wavukiye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Ati ” Nyakubwaha Chairman twavuga byinshi mwadukoreye, ariko mu Karere ka Rusizi, muri byinshi dushima turashima ko mwatugize Abanyarwanda. Ntakintu kitunezeza uyu munsi nko kuba twitwa Abanyarwanda.”

Abanya-Rusizi bavuga ko bafite byinshi bashimira Perezida Kagame ko niyo bamara imyaka 1000 babivuga bitarangira.

Mukankubana Rose w’imyaka 78 utuye mu Murenge wa Bugarama, avuga ko ari byinshi Paul Kagame yabagejejeho birimo VUP, imihanda, amashanyarazi n’ibindi.

Yavuze ko mu myaka iri imbere icyo bakeneye ari ugusigasira ibyagezweho, kuzamura imyumvire y’abaturage no kongerera ubushobozi inzego z’ibanze ngo zirusheho gufasha abaturage kuko ibyinshi “byamaze kwikora.”

Uwimfura Radjab w’imyaka 34 avuga ko ikintu cya mbere Kagame yabakoreye ari amashuri abana bigiramo ku buntu, amazi meza, ibikorwaremezo, ati ” Nta cyatuma tutamutora.”

- Advertisement -

Ati “ Kagame yatanze umutekano ku buryo umuturage wa Rusizi ajya i Kigali anifashishije indege.”

Ndamwemera Jean Paul mu buhamya bwe imbere ya Kagame, yavuze ko ari umwe mu bagiriwe umugisha wo kuba Perezida Kagame atarobanura abo agaburira.

Avuga ko umutekano igihugu gitanga watumye ubwo yarangizaga kwiga ubuhinzi i Musanze, yarayobotse ubuhinzi bwa kawa, bwahinzwe bwa mbere i Rusizi.

Ati “Uyu munsi wa none mbasha kuba mfite ibiti bigera ku bihumbi 15. Ibyo biti ntabwo bihagije inganda mfite kuko mfite inganda ebyiri.”

Avuze ko yihurije hamwe n’abandi bahinzi, ko kandi byose babikura ku mutekano bahabwa.

Ndamwemera yavuze ko ubu asurwa n’abanyamahanga kubera umutekano watanzwe na Perezida Paul Kagame ndetse n’ikibuga cy’indege yabubakiye.

Ati ” Ndabashimira uyu munsi wa none ko twahuguwe ku buryo buri munyarwanda yumva ko hari icyo akwiriye kwikorera ndetse yajya no mu bindi bihugu bakamugisha inama kuko bumva ko ari umuntu ushoboye”.

Yakomeje agira ati “Tubikesha imiyoborere yanyu myiza. Tariki 15 ni ku gipfunsi.”

Imbere y’imbaga y’abanya-Rusizi, Umuyobozi w’Ishyaka PSP, Nkubana Alphonse, yavuze ko kwamamaza Paul Kagame byoroshye kuko asanzwe azwi kubera ibikorwa yakoze.

Ati “ Impamvu irumvikana, ntabwo wabona ishyaka ry’igihangange nka FPR, rifatanyije n’imitwe umunani nayo y’ibihangange ngo ubatsinde.”

Perezida Kagame yabwiye abanya-Rusizi ko bakwiriye gukataza mu bikorwa by’iterambere kuko umutekano n’Iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho nta wabisrnya.

Ati ” Mu by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose. Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzababatize bajye mu nzira bakwiriye kuba bajyamo.”

Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwavuye kure, aho rugana ari kure kurushaho ariko ko nta gushidikanya bizagerwaho.

Ati “Mwebwe urubyiruko, bana bacu mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ubu mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko munabirinde icyabisenya.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasabye abatuye Rusizi kuzamushyigikira tariki 15 Nyakanga 2024, batora FPR Inkotanyi n’umukandida wayo kuko ‘yabagabiye’.

Perezida Kagame i Rusizi

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rusizi