Karongi: Bahamya ko gutora Kagame ari urucabana

Abatuye Akarere ka Karongi bahamya ko ibikorwa bya Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 byivugira, ko kumutora 100% ari urucabana, hagendewe ku byagezweho mu byari byiyemejwe mu matora ya 2017.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024 , ni umunsi wa munani wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho ategerejwe n’abaturage benshi baturutse muri Karongi, Rutsiro n’ahandi hatandukanye.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Karongi nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Mukandutiye Godeliva wo mu Murenge wa Reankubamu Karere ka Karongi witabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yabwiye UMUSEKE ko barimo kwishimira ibyiza byagezweho bakesha Kagame.

Ati ” Rero kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi birivugira hagendewe ku byagezweho mu cyiciro cy’imibereho myiza, ubukungu ndetse hakazamo umutekano. Twahawe imihanda, amavuriro n’ibindi byinshi ntaromdora.”

Uyu mubyeyi avuga ko Kagame yamukuye mu nzu yari iri hafi kumugwaho, ubu ari mu nzu nziza irimo amashanyarazi, yahawe Inka akamira abana be n’abaturanyi agakuramo n’ifaranga.”

Ati ” Ubwo ntatoye Kagame wankuye mu buhunzi matora nde ? Niwe mubyeyi nzi nta w’undi nkeneye.”

Ndimubanzi Jean Nepomuscéne wo mu Murenge wa Bwishyura, ahamya ko Kagame yababereye indashyikirwa mu buzima bwabo, ko kubera ibyiza ntagereranywa yabagejejeho bazamutora 100%.

Ati ” Ntawe bahiganwa, kwamamaza Kagame ni urucabana kuko twamimitae mu mitima yacu”.

- Advertisement -

Aba baturage bashima FPR-Inkotanyi, yegereje abana babo ibigo by’amashuri aho batagikora ingendo ndende nk’uko biri no ku mazi kuko begerejwe amavomero.

Mu mibereho myiza, aba baturage bavuga ko ari inkingi ya mwamba, bakemeza ko Karongi batanga Mituweli neza nta muturage ukirembera mu rugo cyangwa ngo ajye mu bapfumu.

Bashima gahunda ya Ejo Heza bazaniwe na FPR-Inkotanyi ifasha abaturage kwiteganyiriza ndetse no kuba bafite ibigo Nderabuzima muri buri Murenge n’ibindi.

Abaturage b’akarere ka Karongi bavuga ko ibyo Paul Kagame yabasezeranyije mu matora y’umwaka wa 2017 yabibagejejeho ku kigero cyiza ariyo mpamvu biyemeje gukomeza kumushyigikira.

Mu bikorwaremezo bigamije gukomeza guteza imbere Akarere ka Karongi, habayeho gusana no kwagura umuhanda wa Rubengera–Rambura ufite kilometero 15,15. Ibyo kandi byakozwe ku muhanda wo mu Mujyi wa Karongi ufite kilometero ebyiri.

Hubatswe imihanda ishamikiye ku minini hagamijwe koroshya ubucuruzi mu Karere ka Karongi, ibikorwa byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 4,7 Frw.

Ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023.

Hubatswe imiyoboro y’amazi harimo n’uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutanga m³ 2000 ku munsi.

Muri Karongi hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Rugabano, Murundi, Ruganda, Rwankuba na Mutuntu. Byatumye imiryango 486 ituzwa neza, indi 1521 ikurwa mu manegeka.

Ku byerekeye ubuhinzi n’ubworozi muri Karongi hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho (PRISM) ku ngengo y’imari ya 341.242.820 Frw.

Hatanzwe inkoko 5040 ku miryango 504, ingurube 228 ku miryango 191 n’ihene 250 ku miryango 125.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Karongi ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1,53 Frw.

Mu mibereho myiza n’ubuzima, hasanwe Ibitaro bya Kibuye, hubakwa Ikigo Nderabuzima n’amavuriro y’banze 35.

Mu kwita ku burezi, hubatswe ibyumba 967 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri atanu y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 234.989.550 Frw.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.

Abaturage bazindukiye gushyigikira Kagame

Urubyiruko ruvuga ko rwahawe amahirwe mu bikorwa byose
Barashimira Kagame Paul wabakamiye

Bavuga ko bazatora Kagame 100%

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Karongi