Kicukiro: Umurenge wa Kigarama wahize gukomeza gusigasira ibyagezweho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bushimangira ko buzakomeza kuba ku ruhembe rw’imbere mu gusigara Iterambere igihugu kigezeho.

Byatangajwe ubwo uyu Murenge wari mu Nkera y’Imihigo, yabanziriza umunsi nyirizina wateguraga ibikorwa byo gutangiza Kwiyamamaza kw’Abakandinda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite.

Bamwe mu baturage baganiriye na UMUSEKE bavuga ko bageze kuri byinshi babikesheje imiyoborere myiza.

Uwitwa Niyitanga Elie yagize ati ” Mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi tubikesheje imiyoborere myiza. Inkera y’abahizuni ukwishimira ibyo twagezeho tunafata ingamba z’iby’umwaka utaha.”

Uwimana Consolée nawe ati ” Usibye ibikorwa byo kwidagadura, twasobanuriwe ibijyanye n’amatora yo muri Nyakanga 2024. Nkanjye namenye neza uko nzatora umukandida wanjye Paul Kagame na FPR Inkotanyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yatangaje, ko bateguye ‘Inkera y’Abahizi’, mu rwego rwo kwishimira aho bageze mu Iterambere ry’igihugu.

Ati “Uyu ni umunsi wacu, aho mu Murenge twawuteguye duhereye mu mikino itandukanye, twatanze igikombe mu kagari katsinze utundi mu marushanwa y’umupira w’amaguru twateguye.”

Yavuze ko bazanye abahanzi batandukanye mu rwego rwo gutarama bishimira ibyiza bagezeho ari nako bakomeza gushimangira ko nta gusubira inyuma.

Muri iyi nkera y’abahizi kandi abitabiriye bahawe ikiganiro ku matora ateganyijwe imbere, aho basabwe ko buri wese agomba kuba yarangije kwiyimura kuri list y’itora azi neza aho azatorera kandi buri wese agomba kuba afite irangamuntu.

- Advertisement -

Gitifu Umubyeyi Mediatrice yavuze komu murenge wa Kigarama, bagiye kwinjira mu Matora nta kibazo bafite kuko gahunda yo kwikisoza kuri lisiti y’itora bageze kuri 98%.

Ati “Duhagaze neza mu ngamba, twakoze ubukanguramba hose mu Isibo n’Imidugudu, tugeze kuri 98% muri gahunda yo kwikosoza kuri list y’itora, ubu nta kibazo tugiye kwinjira mu bikorwa byo kwamamaza abakandinda turi mu ngamba nta gushidikanya Kigarama twiteguye kuzatora neza jandi tuzindutse kugira ngo twisubirire mu kazi kacu kadutunze kaburi munsi.”

Inkera y’Abihizi yari ifite Insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza, Inshingiro ry’iterambere rirambye.”

Muri iki gikorwa bataramiwe n’abahanzi barimo Riderman na Makanyaga Abdul.

Baganirijwe ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite
Amakipe yarushanyijwe yahawe ibihembo bishimishije

Muzehe Makanyaga Abdul yasusurukije abitabiriye Inkera y’Abahizi
Umuraperi Riderman yishimiwe n’abatari bacye
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inkera y’Abahizi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW