Ngira Nkugire ! Kagame yasabye abo mu Majyepfo kuzahitamo neza-VIDEO

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yageraga kuri Site ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage baturutse mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Kamonyi n’ahandi, abasaba kuzahitamo neza mu matora yo muri Nyakanga 2024.

Kagame yageze i Muhanga avuye mu Karere ka Ngororero, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ni umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame wahereye i Musanze ku wa Gatandatu, agakurikizaho i Rubavu ku Cyumweru na Ngororero kuri uyu wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024, Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Ruhango, Muhanga Kamonyi n’ahandi bazindutse iya rubika, baje gushyigikira umukandida wabo.

Abaturage bo muri Muhanga n’Uturere bihana imbibi, batewe ishema no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame, kuko yabagejeje kuri byinshi.

Abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye gushyigikira umukandida Paul Kagame.

UMUSEKE ugiye kubagezaho uko iki gikorwa cyose kigenda.

VIDEO

- Advertisement -

I Muhanga bafite ishingiro ryo gutora Kagame

Uwamungu Clementine waturutse mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, akarere ka Ruhango yabwiye UMUSEKE ko yiyemeje kuzinduka ajya gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuko mu myaka amaze ayoboye yateje imbere u Rwanda.

Ati “ Perezida Kagame yatwubakiye u Rwanda rutekanye, twaranyuzwe, turashaka ko Rudasumbwa akomeza kutuyobora.”

Uyu mubyeyi avuga ko kubera gukurwa mu bwigunge yabashije kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi, yishyuriwe abana be amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Ati ” Ninde w’undi naha ijwi ryanjye ?. Yadukuye mu buzima bubi asuha ijambo haba imbere mu gihugu no hanze. Niwe twahisemo.”

Rutikanga Innocent wo mu Murenge wa Rongi nawe avuga ko bafite byinshi bacyesha Perezida Kagame ku buryo nta kabuza bazamuhindagazaho amajwi.

Ati ” Imiyoborere myiza ya Paul Kagame ni ntagereranywa, yadufashije kwigisha abana bacu, twiyishyurira mituweli, dufite amashanyarazi, amazi, Akarusho u Rwanda ruratekanye.”

12:31: Abahanzi batandukanye barimo Knowless, King James, Nsengiyumva François uzwi nka Gisupusupu bakuriye Bushali, Chris Eazy n’abandi bakomeje gususurutsa abaturage bategereje umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi.

Umuhanzi Chris Eazy yaririmbye indirimbo ze zitandukanye
Bushali yishimiwe n’abiganjemo urubyiruko

1:09: Norbert Ntanshuti wo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga mu buhamya bwe avuze ko ibibazo byari bubugarije byakemutse mu kanya nk’ako guhumbya kubera FPR-INKOTANYI na Paul Kagame uyirangaje imbere.

Ati” Twiboneye Ibitaro byiza bya Nyabikenke twari twarategereje igihe kirekire, ubu ngubu ababyeyi ntibagisitara. Kera abahetsi b’Indembe basitaraga ku mabuye yo muri Ndiza, ubu ibyo gusitara ku mabuye byabaye amateka.”

Avuga ko mu munsi micye ishize babonye imihanda izengurutse agace ka Ndiza ndetse babona n’Ishuri ryiza ry’Imyuga, byatumye abana biga neza ko kandi ubu batuye neza kubera Perezida Paul Kagame, wanaboroje.

Ati ” Ati Banyamuryango muri aha, Nshuti z’Umuryango inkoko n’iyo ngoma, gahunda ni ya yindi. Gutora ni ku Gipfunsi.”

1:30: Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame basabwe kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no kwirinda umuvundo mu gihe cyo gutaha.

Basabwe kwirinda umuvundo kugira ngo hatagira ukomereka cyangwa ngo abe yabura ubuzima nk’uko byagenze mu Karere ka Rubavu.

Ni mu gihe mu gitondo cy’uyu wa Mbere Umuryango FPR-Inkotanyi wababajwe cyane kandi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu.

RPF yagize iti “Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.”

1:32: Abahanzi Bruce Melodie na Bwiza bahawe umwanya wo gususurutsa abaturage mu ndirimbo bise Ogera yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, iyi iri mu zikunzwe na benshi.

Abo mu mitwe ishyigikiye Perezida Kagame basesekaye i Muhanga

Rucagu Boniface mu baje gushyigikira Perezida Kagame

1:45: Umuhanzi Eric Senderi ari gususurutsa abaturage mu ndirimbo igira iti “FPR yahozeho ariko ntibabimenya iyo baza kuyimenya byari kuborohera”.

Senderi ati “Nta mpamvu yambuza gukorera uru Rwanda”

PEREZIDA KAGAME YAGEZE I MUHANGA

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ni akarere ka Kane agezemo nyuma ya Musanze na Rubavu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango bagaragaje ko bashyigikiye Chairman wabo, Paul Kagame ndetse biteguye kumutora 100% mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame agera i Muhanga

2:56: Irene Mujawayezu, uhagarariye ababoshyi b’agaseke muri Ruhango, yavuze ko bishimiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yabahesheje agaciro.

Yagaragaje ko ababoshyi abereye Umuyobozi bageze ku iterambere rishimishije babikesheje imiyoborere myiza.

Ati “Ababoshyi ba Ruhango dutewe ishema n’uko ubana natwe mu buzima bwa buri munsi kuko twibuka ari wowe wateje imbere agaseke kakava ku giciro cya 500Frw ubu kakaba kageze ku 5000Frw na 10.000 Frw.”

Mujawayezu yasobanuye ko ibi byabaye nyuma y’uruzinduko Paul Kagame yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabashakiye abakiriya, bityo ko ubu Akarere ka Ruhango gafite abakiliya batanu babagurira uduseke.

Yavuze ko imitako yabo igurwa agatubutse haba mu mahoteli yo mu mujyi wa Kigali, mu ntara zitandukanye ndetse no mu mahanga ya kure.

Yongeyeho ko bashimira Kagame kuba yarabafunguriye imiryango bakajya kwiyungura ubumenyi mu mahanga, abari abakene bakogoga ikirere bari mu ndege bakajya i Bulayi.

3:09: Pie Nizeyimana Umuyobozi w’Ishyaka rya UDPR yavuze ko abayoboye b’iri Shyaka bahisemo neza, bagahitamo Paul Kagame nk’Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Yasabye abayoboke ba UDPR kuzatora Paul Kagame ntawe usubiye inyuma aboneraho no gusaba urubyiruko kurwanya umuntu wese ushaka gusebya u Rwanda.

Nizeyimana yavuze ko ishyaka UDPR rishyigikiye Kagame ko  bazahora bamushyigikiye.

Ati “Paul Kagame Oyeeeeeee”.

Yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame, u Rwanda rumaze imyaka 30 ruri mu mahoro, aho yahagaritse Jenoside agacyura impunzi kandi ko rwiteguye no gufasha abandi bari mu kaga.

Ati “Aya mahirwe dufite ubu, ubwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi ni bwo dukesha uyu mudendezo.”

Yunzemo ko “Mu ishyaka UDPR dufite indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame’, tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.”

3:15: Mureshyankwano Rose Senateri Mureshyankwano Marie Rose, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko mu myaka 30 ishize nta muturage wo mu Turere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga urara rwa ntambi kubera umutekano mucye.

Yavuze uko mu bice bitandukanye by’utu turere uko ari dutatu huzuyemo ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibitaro n’amashuri arimo ay’imyuga.

Yagarutse ku mishinga irimo uwa “Green Amayaga aho umuturage atera ibiti mu murima kandi agahabwa amafaranga, ibitaro byubatswe i Nyabikenke ndetse n’ibindi bikorwaremezo biteza imbere abaturage.

3:26: Perezida Kagame yasuhuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ababwira ko yishimiye kubana n’abo abubutsa imvugo yo hambere igira iti “Ngira nkugire”.

Yavuze ko adashidikanya ko ku wa 15 Nyakanga bazakora ubikwiye mu rwegorwo gushimangira urugendo rwo guhindura isura y’u Rwanda.

Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo Abanyarwanda bafite rwo kuyavamo no kwiyubaka.

Ati “Urugendo rwo kwiyubaka turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije. Ntabwo dukwiye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga, mbwira Abanyarwanda bose.”

Yavuze ko n’abandi badafatanya na FPR babifuriza ineza kugira ngo ikizabatandukanya kizabe igikorwa buri muntu wese afitemo inyungu.

Ati “Abanyarwanda bose, ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose.”

Kagame yagarutse ku kibazo cy’ubuhumzi aho politiki ya kera hari Abanyarwanda yari yarahejeje mu mahanga bari barahungiyemo.

Ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “ Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Yibukije abateraniye kuri Site ya Shyogwe gukomeza inzira y’iterambere rirambye no kurushaho gukora ibyiza.

Ati ” Ndangira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye imitwe ya politiki yakomeje gushyigikira uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Perezida Kagame yasabye abo muri utu Turere kuzahitamo neza kugira ngo u Rwanda rukomeze rurusheho gutera imbere.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Muhanga

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Muhanga