Musenyeri Linguyeneza wayoboye Seminari Nkuru ya Kabgayi yitabye Imana

Musenyeri Linguyeneza  Venuste  wigeze kuyobora Seminari Nkuru  Philosophicum ya Kabgayi yitabye Imana aguye mu Bubligi.

Ikinyamakuru Kinyamateka, kivuga ko uyu  yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kuwa 09 kamena 2024.

Musenyeri Linguyeneza kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo / Brabant Wallon / Archidiocèse ya Bruxelles-Malines.

Musenyeri Linguyeneza Vénuste, yavukiye muri Diyosezi ya Butare tariki 04 Kanama 1951 ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (ubupadiri) tariki 08 Kanama 1976.

Niwe niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi kugeza mu 1994.

Padiri Venuste Linguyeneza akaba  imwe mu mpuguke za Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Ubwo  Antoine Kambanda yagirwaga Cardinal, ni umwe mu batangaje ko yishimiye uyu muhamagaro we.

Mu kiganiro n’ijwi rya Amerika yagize ati “  Ndumva ari ishema Abanayarwanda dufite .”

Uyu musenyeri yari asanzwe ari n’umwanditsi mu 2011,yigeze gusohora inyandiko yise “ Iyicwa ry’abepiskopi n’abandi bihayimana i Gakurazo ku cyumweru le 5 Kamena 1994.”

- Advertisement -

UMUSEKE.RW