Ngororero: Bahamirije Kagame ko abinubira uko yatorwa 100% ‘Bazabyumva’

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero n’abandi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bahamirije Paul Kagame ko abatumva uko atorwa 100% ‘Bazamyumva’ ko ndetse bakwiriye kuzaza bakigira kuri Demokarasi y’u Rwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, ubwo Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yari kuri Stade ya Ngororero, aho Umuryango wari wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatatu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yakomoje kubashidikanya kuri Demokarasi y’u Rwanda, batiyumvisha uko atorwa 100%.

Ati “Hari abumva ko ijana ku ijana atari demokarasi, bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba.”

VIDEO

Abaturage bahise batera hejuru bati ” Bazabyumva, Bazabyumva, Bazabyumva, Bazabyumva, Bazabyumva.”

Chairman Paul Kagame ati “Ngo ijana ku ijana ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”

Abaturage bahise bongera bazamura amajwi bagira bati ” Bazaze bige, Bazaze bige, bazaze bige, bazaze bige.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko itariki 15 z’ukwezi gutaha ari uguhitamo ibintu bibiri, Abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda.

Abaturage nabo bati “Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe.”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye imitwe ya politiki yafatanyije n’uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza n’amatora muri rusange, avuga ko ibyo bakoze atari ukugaragaza intege nke ahubwo ari ukureba kure.

Ati “Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe, nta gishobora kubananira. Muri politiki rero hari ubwo abantu babyumva gutyo, ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko buriya kubera iki batakoze ibyabo, bakibwira ko ari uko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri.”

Aha i Ngororero, Perezida Kagame yiyamamarije bageze kuri byinshi mu myaka irindwi ishize babikesha we n’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Bimwe mu byagezweho kuva 2017-2024 harimo ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi byubatswe, bikaba byaroroheje ingendo hagati y’intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

I Ngororero abaturage ubu baracana kuko ingo zahawe amashanyarazi zavuye ku 10 120 muri Kamena 2017 zigera ku ngo 58 500 mu Ukuboza 2023.

Ubucukike mu mashuri yo mu Mirenge ya Ngororero bwabaye amateka kuko, hubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 841.

Abaturage ba Ngororero batishoboye bafashijwe mu rugendo rwo kwikura mu bukene bahabwa amatungo magufi arimo inkoko 9590 ku miryango 959, ingurube 378 ku miryango 310, ihene 525 ku miryango 263; ibikorwa byatwaye ingengo y’imari ingana na 340 257 310 Frw.

Abagera ku 87 729 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP, bibafasha kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Hubatswe hanasanwa inzu z’abatishoboye agera ku 2201 maze bituma aba baturage babona aho bakinga umusaya banabona aho bahera bajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Umuryango FPR-INKOTANYI urakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Ngororero
Ab’i Ngororero bijeje Kagame kumuguma inyuma

THIERRY MUGIRANEZA
UMUSEKE.RW