Nyanza: Imodoka yabuze feri isenya inzu ya Pasitori

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Rukari ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yapakururaga ibigori, yagonze inzu y’umu Pasitori.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 13 Kamena 2024 yasenye inzu ya Pasitori Muberandinda Aminadab uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

UMUSEKE wamenye ko ubwo iyo modoka y’uwitwa Samuel yapakururaga ibyo bigori, yacitse feri iruhukira mu nzu y’uwo mu Pasitori.

Amakuru avuga ko yasenye igice kimwe cy’inzu ariko inangiza ibikoresho byo mu nzu bya Pasitori Muberandinda uri mu kigero cy’imyaka 80.

Gusa iyi modoka ntiyahitanye uyu mu Pasitori wo mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwikuko yasohotse muri iyo nzi ari muzima.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza