Perezida Kagame yasesekaye i Nyarugenge yakirwa n’abarenga ibihumbi magana atatu-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25, Umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa perezida wa Repubulika yakomereje gahunda zo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge. Saa tanu n’iminota 13 ni bwo umukandida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, yasesekaye kuri Site ya Rugarama yakirwa n’abaturage barenga ibihumbi magana atatu.

Perezida Kagame yinjiye kuri site ya Rugarama yambaye ishati y’umutukuufite iriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ya “Kacyi”, maze abaturage bose bati “ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu.”

Umuryango wa FPR Inkotanyi wanditse kuri X ko “Abaturage barenga ibihumbi 300 bo mu Mujyi wa Kigali, biteguye kwakira Umukandida wacu, Paul Kagame, mu Karere ka Nyarugenge aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.”

UMUSEKE uguhaye ikaze aho tubagezaho uko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi bigenda umunota k’uwundi.

VIDEO

Batewe ishema no kwakira Kagame

Ibyo FPR Inkotanyi isezeranya Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere

Muri iyi myaka irindwi ishize, u Rwanda rwageze ku bikorwa byinshi bishimishije mu byiciro bine byubakiyeho gahunda za Leta, ari byo: Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Ibi byose byagezweho bishingiye ku migabo n’imigambi by’Umuryango FPR-INKOTANYI utigeze utezukaho, kandi wakomeje kuba ku isonga mu guharanira ko ibyo bikorwa bigerwaho.

- Advertisement -

Muri İyi myaka itanu itaha (2024-2029), Umuryango FPR-INKOTANYI urifuza ko u Rwanda rukomeza gukataza mu iterambere kandi rizamura imibereho myiza y’abaturage ku buryo Igihugu kizarushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu rirambye, rigera kuri buri Munyarwanda wese, rishingiye ku ishoramari, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

FPR-INKOTANYI ivuga ko bizagereaho kuko igamije kugira Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye mu muryango utekanye kandi urangwa n’ indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.Nk’uko ari ihame.

Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kizira ruswa n’akarengane, kizira ihohotera rikorerwa abagore, abana n’urubyiruko, gifite imiyoborere idaheza kandi ishingiye ku muturage, gifite inzego zishoboye, zitanga serivisi zinoze kandi zihutisha iterambere.

Bityo rero, Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza kubakira ku migabo n’imigambi yawo, kugira ngo ugeze ku Banyarwanda iterambere ryihuse kandi rirambye.

Hazibandwa kandi kugira Umunyarwanda ushoboye kandi ufite icyizere cyo kubaho, kandi urangwa n’umuco wo kwihesha agaciro, kwigira no gusigasira ibyagezweho.

FPR iti “Tugire Igihugu gitekanye, gikungahaye, cy’Abaturage babayeho neza.”

UKO KWAMAMAZA KAGAME I NYAMIRAMBO BIRI KUGENDA

Mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge abaturage bahutiye kuri Site ya Rugarama kugira ngo baze kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame uri buhagere mu masaha macye ari imbere.

Guhera mu rucyerera abantu b’ingeri zose bari bamaze kuhasesekara, abandi bari kwinjira nta muvundo.

Abari kuri iyi Site barimo abasore, inkumi n’abakuzi baje gushyigikira uwabagejeje ku iterambere.

08:44: MC Brian ari gususurutsa ab’i Nyarugenge

MC Natete Brian uza gukorana n’abarimo Tidjara Kabendera, Manzi na Nirere, yatangiye gususurutsa abitabiriye iki gikorwa.

DJ Sonia na we ari gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Paul Kagame.

Baravuga ko gahunda ari ugutora Kagame 100%
Abafite ubumuga n’abo ntibatanzwe
Ab’inkwakuzi nahageze mu ya rubika

Bose gahunda ni kugipfunsi

10:30: Abahanzi barimo Bushali na Knowless bakomeje gususurutsa abaturage bitabiriye iki gikorwa. Aba babimburiwe n’abarimo King James, Chris Eazy, Bruce Melodie, Bwiza, Intore Tuyisenge n’abandi.

10:35: Abashyusharugamba Isheja Sandrine na Lucky Nizeyimana bibukije Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Kagame ko mu gutaha bakwiriye kwirinda umuvundo.

Abaturage baje kwakira Perezida Kagame bavuga ko kuba bafite umutekano babimushimira ariko bikiyongeraho amajyambere babonye arimo imihanda, amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi.

10:40: Uwase Sumaya mu Murenge wa Nyamirambo aganira na UMUSEKE avuga ko biteguye gutora 100% Perezida Kagame.

Ati ” Uwashidikanya kuri Rudasumbwa uwo si uw’i Nyarugenge, twese tuzatora Kagame kuko yaduhaye umutekano, iterambere n’ibindi byinshi tumucyesha”.

Gisa Emmy nawe avuga ko nk’urubyiruko Kagame yabagejeje kuri byinshi ko kumutora ariko kumwitura ineza ahora abagirira.

Ati ” Nicyo gituma nzatora Kagame Paul, yaduhaye uburezi, ikoranabuhanga n’icyerekezo cyiza.”

11:00: Dj akomeje gususurutsa abaturage binyuze mu ndirimbo zamamaza Paul Kagame mu gihe ategerejwe mu minota micye.

Abakuze bari gucinya akadiho

11:13: Perezida Kagame ageze kuri Site ya Rugarama yakirwa n’ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira aho azengurutse abaduhuza n’abo namubwira ko “Ari we nta wundi”.

Perezida Kagame asuhuza ab’i Nyarugenge

Perezida Kagame asuhuza ab’i Nyarugenge

Nyuma yo gusuhuza abaturage hari kuritimbwa indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi.

11:26: Umunyamakuru Luckman Nizeyimana uri mu bayoboye gahunda ahaye ikaze ikaze Perezida Kagame aho abwiye Perezida Kagame ko nk’umuntu wakuriye i Nyamirambo yabonye uko Akarere ka Nyarugenge gatera imbere umunsi ku munsi.

Ni Nako Isheja Sandrine nawe avuga ko Nyamirambo yayibayemo imyaka 15, ubu Nyamirambo ikaba irabagirana.

11:40: Sheikh Harerimana Mussa Fazil, Umuyobozi w’ishyaka PDI, avuze ko Perezida Kagame ari we wasubije agaciro Abayisiramu, nyuma y’uko bari barakambuwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda.

We mu 1995, akiri Visi- Perezida yatumye Abayisiramu bizihiza iminsi mikuru yo mu Idini.

Fazil avuga ko i Musanze mu mpanuro Kagame yatanze, yavuze ijambo ryatumye risobanuye byinshi.

Ati“ Mwaravuze ngo mu bintu byose bibaho ntakiruta kuba umunyarwanda.”

Perezida wa PDI asobanuye ko ikomeye kuri Kagame kubera amateka y’Inkotanyi.

Ati “Ubwo rero nimumbaza impamvu tumukomeye, PDI tumukomeyeho kubera ayo mateka, tumukomeyeho kubera iyo miyoborere. Ntibigarukira gusa mu mpanuro, bigarukira mu bikorwa byivugire.”

Yongeraho ati “Ubwo rero Umuyobozi nk’uyu ni ukumukoreho.”

Agaruka ku mpamvu ishyaka rya PDI rihora rishyigikiye Perezida Kagame yagize ati “Inkotanyi si igipindi, Inkotanyi ni ukuri. Iri terambere si ukurisogongera, ni ibyacu.”

Sheikh Fazil yavuze ko ab’i Nyarugenge batazatenguha Kagame

Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare barimo Jules Sentore, Ruti Joël, Andy Bumunti basurukije abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu mbyino gakondo.

Komiseri Ushinzwe Ubukangurambaga mu Muryango FPR- INKOTANYI, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko kubera Perezida Kagame, u Rwanda rwateye imbere mu buvuzi mu myaka irindwi ishize by’umwihariko i Nyarugenge.

Ati “Ibitaro bya Nyarugenge ni ibitaro bishya byubatswe mu myaka irindwi ishize. Ni byo twoherezagaho abarwayi mu bihe bya Covid-19, abantu benshi bahaboneye ubuzima.”

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyari icyago Isi yose yagize, ko ariko kubera RPF, ibyago bivamo ibisubizo

Ati “Muri Covid-19 inkingo zari zabuze, Isi ikadusagurira abandi bakazibura ariko mwadushakiye inkingo nziza cyane. Ibyo kutugenera inkingo nk’Abanyafurika tugasabiriza ntabwo bizongera, tugiye kubaka uruganda rwacu.”

12:11: Perezida Kagame atangiye ijambo asuhuza abaturage ba Nyarugenge n’abavuye ahandi, ashimira n’ababanje gutambutsa ibiganiro bisonura amateka y’Abanyarwanda.

Yashimiye imitwe ya Politiki n’abayiyobora biyemeje gushyigikira umuryango FPR Inkotanyi avuga ko ubufatanye arizo mbaraga z’iterambere.

Kagame kandi yashimangiye ko Inkotanyi ari Intare kandi ziyobowe n’Intare.

Ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze. FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare.”

Yakomeje agira ati “Kurwana nk’Intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri Intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.”

Yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.

Ati ” Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”

Kagame yavuze ko ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho bidakwiriye kubatera kwirara ahubwo bikwiriye gushibukamo imbaraga zo kubaka.

Ati “Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame nyuma ya Nyarugenge azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye na Nyagisenyi ku wa 27 Kamena 2024.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

AMAFOTO: IRADUKUNDA OLIVIER