RDC: 20% by’ingengo y’Imari yose izajya mu gisirikare na Polisi

Guverinoma ya Congo, yatangaje ko igiye gushyira ingufu mu gisirikare na Polisi aho 20% ,by’ingengo y’imari yose y’imari yayo y’imyaka itanu izakoreshwa izajya muri izo nzego, hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu muhango wo kwemeza guverinoma nshya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, Judith Suminwa,yagaragaje gahunda y’imyaka itanu y’iyi leta akuriye.

Mu ijambo rye, Suminwa yarambuye inkingi esheshatu n’ibikorwa nyamukuru byazo iyi guverinoma ye izibandaho hagati ya 2024 na 2028.

Suminwa usanzwe ari inzobere mu bukungu, yavuze ko inkingi ya mbere ari “uguhanga imirimo no kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha ibizitunga muri ibi bihe by’izamuka ry’ibiciro rikomeye”.

Yavuze ko ibi bigomba kugendana no “gusaranganya ubukungu bw’igihugu mu buryo bukwiye kandi bungana” hamwe n’icyerekezo kigari cya Congo cya 2050 cyo “kurandura ubukene”.

Yagize ati “Gusa, intambara z’imitwe yitwaje intwaro zihora zigaruka zidindiza iterambere ry’ubukungu, hakiyongeraho ubukene, ubusumbane, n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bikomeza gutindahaza abaturage.”

Yongeraho ati “Nk’uko mubizi igihugu cyacu cyatewe n’abo hanze bituma miliyoni z’abaturage bacu baba mu buhungiro, bugarijwe n’imirire mibi, inzara n’agahinda.”

Yavuze ko leta ye igomba kugira icyo ikora “byihutirwa” mu gufasha abaturage bari mu kaga mu burasirazuba, no “gukora ibishoboka mu guhagarika uko gushotorwa ko hanze no kugarura amahoro.”

Ati “Ni inshingano zacu nk’igihugu cyigenga kurinda ubusugire bwacyo no kurengera abaturage bacyo mu bufatanye no kwiyemeza.

- Advertisement -

Ni yo mpamvu inkingi ya kabiri y’iyi guverinoma igendanye no kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo.”

Suminwa yavuze ko iyi nkingi yonyine izatwara miliyari ibihumbi 400 z’amafaranga ya Congo (hafi miliyoni 150 USD) yo gushyira muri gahunda zo kongerera ubushobozi igisirikare na polisi mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Ayo angana na 20% by’ingengo y’imari y’iyi ‘programme’ [ya leta].”

Suminwa yirinze kuvuga yeruye ko leta ye izongera imbaraga mu mirwano ingabo za leta zirimo kurwana n’inyeshyamba za M23.

Gusa yavuze ko“Tugiye gukora ibishoboka byose, tuyobowe na perezida wa Repubulika, mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, [abahatuye] bambuwe ubu hashize imyaka 30.”

Hashize imyaka ibiri imirwano yubuye hagati ya M23 n’uruhande rwa leta, uyu mutwe umaze kwigarurira ibice binini bya teritwari za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Judith Suminwa ni Minisitiri wa mbere w’umugore ukuriye leta mu mateka y’iki gihugu.

Leta ye igizwe ahanini n’abo mu ihuriro Union sacrée risanzwe ku butegetsi, ibi bituma abasesenguzi bamwe bavuga ko nta mpinduka nini zitezwe muri politike isanzwe ya leta ku kibazo cya M23 n’uburasirazuba bw’igihugu.

 UMUSEKE.RW