Rubavu: Hari abagabo bakomeje guteshwa ikuzo n’urwagwa

Hari abagabo bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiliba bashyirwa mu majwi ko bakomeje guteshwa ikuzo n’urwagwa rwa bitoki, aho birirwa mu tubari binywera izo nzoga za macye.

Abo bagabo bigize ba ntibindeba ngo ntibakozwa imirimo igamije kuzamura umuryango, ngo ibyabo ni ukwinywera urwo rwagwa rwabagize imbata.

Rwabusuku Bernard, usanzwe ari Inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Nyakiliba, yemeza ko uko kwirirwa mu tubari bigira ingaruka ku muryango, ngo hari n’abagore basuzugura abo bagabo birirwa kuri manyinya.

Gusa ngo si abagore bose basuzugura abo bayobotse iyo nzira kuko hari abashirira mu mutima bakemera imvugo igira iti “Niko Zubakwa.”

Ati ” Ibyo ntabwo twavuga ko ari abagore bose basuzugura abagabo babo, sinabishingaho agati ariko abagabo benshi baharika abagore, bigaterwa n’ubusinzi cyane bweze mu bagabo.”

Uwitwa Umuhuza Donatha we avuga ko abo bagabo birirwa mu tubari tw’inzagwa usanga badahahira ingo zabo.

Ati “Abagabo b’inaha bakunda cyane urwagwa, ndasaba abagore rero kujya bihangana, yaba agiye kwiyahuza izo nzoga akamwihanganira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko nta ruganda rwenga inzagwa rwihariye ruba muri uwo Murenge.

Avuga ko hari imiryango igera kuri 43 muri uwo Murenge ibana mu makimbirane ariko bakomeza gukurikirana n’icyo kibazo cy’izo nzagwa.

- Advertisement -

Ati ” Nta ruganda rwenga inzoga z’urwagwa rwihariye, ariko wenda haramutse hari amakuru mufite yihariye mwayaduha tukazabikurikirana.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara inzoga zitujuje ubuziranenge aho abazinywa zibatesha ikuzo, ibigira ingaruka ku muryango harimo ubwicanyi, amakimbirane ya hato na hato, igwingira mu bana n’ibindi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW