Ruhango: Abagabo batatu baguye mu kirombe

Abagabo batatu bakomoka mu Murenge wa Kabagari bagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro barapfa.
Iyi mpanuka yishe abo bagabo 3 yabereye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.
Gitifu w’uyu Murenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin yabwiye UMUSEKE ko abahitanywe n’impanuka ari Byishimo Munezero w’Imyaka 25 y’amavuko, Seminega Fulgence w’imyaka 42 y’amavuko na Hagenimana Pierre w’imyaka 22 y’amavuko.
Yavuze ko aba bagabo uko ari batatu bose bakomoka mu Murenge wa Kabagari.
Gitifu Ndishimye avuga byabaye saa tatu za mu gitondo ubwo itaka ryamanukaga ribagwa hejuru.
Ati “Bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kuko bari bafite ibyangombwa bibemerera”.
Yavuze ko ari impanuka isanzwe kandi ko bakoreshaga imashini.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko bamaze gukuramo imirambo yabo ikaba igiye kujyanwa mu Bitaro by’i Gitwe kugirango ikorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/Ruhango