Tshisekedi yubuye dosiye yo gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muandiamvita yatangaje ko Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce yigaruriye no gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo.

Ni ibyashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri Muandiamvita, mu mashusho yerekana Perezida Tshisekedi yerekwa ikarita y’igihugu cye.

Tshisekedi yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Jenerali Christian Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru.

Minisitiri Muandiamvita yavuze ko Perezida yabasabye kwigarurira uduce twose ingabo ze zambuwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko bakanatera u Rwanda.

Yagize ati “Félix Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe.”

Kuva mu gihe Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri mu mpera za 2023, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Ku wa 18 Ukuboza 2023, yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.

Tshisekedi amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izihagaze.

- Advertisement -

Ku wa 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Minisitiri w’Ingabo wa RD Congo avuga ko Guverinoma iteganya miliyari 18,6 z’amadorali yo kubaka igisirikare cya FARDC kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afurika no ku Isi.

Kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo, SADC n’Ingabo z’Abarundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW