Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 13 Kamena 2024,u Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cya 18 cy’impunzi n’abasaba ubuhunzi 113 baturutse muri muri Libya.
Ni muri muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira.
Iki cyiciro kigizwe n’impunzi n’abasaba ubuhunzi baturutse mu bihugu bitandatu by’Afurika.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ,MINEMA, ku rubuga rwa X, yatangaje ko guhera mu mwaka wa 2019 u Rwanda rumaze kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bangana na 2.355.
U Rwanda ruvuga ko “ Rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo ku Isi ,rutanga ubufasha bukenewe”.