William Ruto ntazasinya itegeko ryateye impagarara muri rubanda

Perezida wa Kenya, William Ruto yisubiyeho ku itegeko ryateye impagarara zikomeye mu gihugu, ryari rigiye gushyiraho imisoro mishya, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu.

Perezida Ruto, yavuze ko abaturage bagaragaje ku buryo busobanutse ko badashaka iri tegeko cyangwa imigambi yo kongera imisoro.

Yabitangaje mu ijambo yavuze nyuma y’umunsi umwe abantu bagera kuri 23 biciwe mu myigaragambyo aho Inteko Ishinga Amategeko yatewe ikanakongezwa.

Ruto yatangaje ko iryo tegeko rishubijwe inyuma, ahubwo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kugabanya amafaranga akoreshwa na Leta.

Inkubiri yavukiye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranyambaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya Guverineri w’Umujyi, inyubako y’ibiro by’abategetsi b’Umujyi n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa.

Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu na kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw’Umujyi.

Ndetse ubwo umunsi wo ku wa Kabiri wari urangiye, waranzwe n’akajagari n’ubwoba mu gihugu, akenshi Polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikanyuzamo ikarasa amasasu nyamasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw’abigaragambya bwumviswe.

Mu gusubiza, Ruto yahisemo kutagira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (byo kongera imisoro imwe), ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

- Advertisement -

Ruto yavuze ko imisoro mishya myinshi ari ingenzi cyane mu kugabanya umwenda wa Kenya, akayabo ka miliyari zirenga 80 z’amadolari y’Amerika, utwara iki gihugu arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’imisoro cyinjiza buri mwaka kugira ngo gishobore kugenda kiwishyura nk’uko BBC yabitangaje.

Muri uyu mwaka, Kenya yaroroherejwe mu buryo bwo kwishyuramo imyenda ibereyemo amahanga, byatumye ako kanya agaciro k’ishilingi rya Kenya kiyongera cyane.

Imisoro myinshi yateje impaka cyane ubu yamaze gukurwaho, nyuma yo kuyiganiraho n’abaturage.

Ariko impaka ku ngengo y’imari zikurikiye izindi ngamba zo kuzamura imisoro zazanywe na Ruto, zirimo nko kongera imisoro ku kwivuza no ku macumbi ahendutse.

Ndetse ku bari mu mihanda bigaragambya, hari igisubizo cya gatatu gihari ku butegetsi kirenze kugabanya serivisi cyangwa kuzamura imisoro.

Benshi begeka kuri ruswa ibibazo by’imari igihugu gifite, abariha imisoro bakagira amakenga yo kuriha iyindi misoro, mu gihe nta cyizere bafite ku gukorera mu mucyo kwa Leta.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW