Nyanza: Umusore yagiye gusaba Umuyobozi w’Umudugudu ngo amwishyurize amafaranga yasigaye ubwo yicaga umuntu.
Uyu musore yaje gutabwa muri yombi..
UMUSEKE wamenye amakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batatu, ari bo Theophile Nyamurinda w’imyaka 42 bikekwa ko “yahaye ikiraka” Athanase Ntawupfabimaze w’imyaka 26 afatanyije na Ndagijimana Vincent bahimba Mayambara w’imyaka 76.
Icyo “kiraka” cyari icyo kwica Clementine Mukeshimana w’imyaka 35 wari umugore wa Theophile Nyamurinda.
Nyakwigendera Clementine yari atuye mu mudugudu wa Bayi, mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Clementine yari yaratandukanye n’umugabo we (Theophile) bari barasezeranye byemewe n’amategeko, bitewe n’uko Clementine atabyaraga, maze umugabo we Theophile amuta mu nzu asigara ayibanamo wenyine ajya gushaka undi mugore.
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka wa 2023, Clementine yasanzwe mu nzu iwe yapfuye nta ndwara yari izwi afite, cyakora abahatuye bwa mbere baketse ko yarozwe, gusa RIB yatangiye iperereza kuva ubwo.
Muri uku kwezi kwa gatandatu 2024 bikekwa ko Ntawupfabimaze Athanase yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu amubwira ko yahawe akazi n’umugabo wa nyakwigendera Theophile Nyamurinda ngo yice umugore we Clementine amwizeza amafaranga ibihumbi maganabiri y’u Rwanda (200,000Frw).
Gusa ngo yabanje kumuha avansi y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda (50,000Frw).
- Advertisement -
Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Icyo gihe Athanase yagiye avuga ngo Nyakubahwa Muyobozi mwanyishyurije ibihumbi 150Frw yasigaye, ko Theophile yayanyimye kandi nica uriya mugore we ko nafatanyije n’umusaza Mayambara!”
Umukuru w’umudugudu wa Bayi akimara kumva iyo nkuru, yahise amenyesha urwego RIB na rwo ruta muri yombi bariya bagabo batatu ari bo Athanase wivuyemo agatanga amakuru ko yishe umuntu, Theophile bikekwa ko yatanze ikiraka na Mayambara bikekwa ko na we yagize uruhare mu kwica Clementine afatanyije na Ntawupfabimaze Athanase.
Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Alphonse Muhoza ubwo yaganiraga n’UMUSEKE.
Abakekwaho kwica nyakwigendera hari amakuru avuga ko bamunigishije igitenge ubwo bamusangaga iwe. Amakuru avuga ko iperereza rigikomeje abafunzwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntyazo.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibyadushobokeye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza