Amahoteli yo mu Rwanda arakangurirwa kwimakaza Ihame ry’Uburinganire

Amahoteli akorera mu Rwanda arasabwa kwimakaza Ihame ry’Uburinganire mu mirimo bagenera abakozi bayo harimo no gusasa.

Ni mu bukangurambaga bwakozwe mu gihugu n’inzego zifite aho zihuriye n’itangwa rya Serivisi ndetse n’iyubahirizwa ry’Uburinganire mu bakozi.

Kimwe mu byagaragaye n’uko bamwe mu bayobozi n’abakozi b’amahoteli bagitekereza ko hari imirimo imwe n’imwe yagenewe ab’igitsina gore, nko gusasa, Gusa hakaba hari amahoteli amwe n’amwe yabisobanukiwe.

Mugwiza Joan, Ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamaza muri Hoteli ‘Mantis Epic and Suites’ ikorera mu Karere ka Nyagatare avuga ko bo bagerageza kwimakaza uburinganire mu mirimo kuko usanga nta mirimo yagenewe abakobwa cyangwa abahungu gusa

Ati ” Twese turuzuzanya haba mu byo ukora cyangwa ushinzwe, no mu gikoni usanga dufitemo abahungu n’abakobwa kandi bose barashoboye. Ibi bituma akazi koroha ka kanihuta”

Mugwiza akomeza avuga ko no mu gusasa, bo babigenera abahungu n’abakobwa bombi kuko niba umukobwa azi gusasa n’umuhungu yabishobora.

Forongo Janvier Ushinzwe ibikorwa muri Hoteli Boni Consilii i Huye avuga ko imyumvire y’uko imirimo yo gusasa ari iy’abakobwa n’abagore gusa ituruka mu muco w’abanyarwanda.

Ariko akizera ko n’abahungu bazatera intambwe biturutse ku masomo bahabwa.

Ati” Nko mu mezi atandatu ashize, abakobwa nibo benshi mu baje kudusaba akazi… Ariko biturutse kuri ubu bukangurambaga tuzakuramo iki cyuho.”

- Advertisement -

Aba byanyamahoteli bose bahamya ko bakora ibishoboka byose ngo bashyigikire byumwihariko ab’igitsina gore mu bihe bibagora bijyanye n’imiterere y’imibiri yabo, harimo ibihe by’imihango, gutwita, konsa n’ibindi, baborohereza mu kazi, babaha ikiruhuko bakwiye ari nako babitaho mu buryo bwose.

Umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge, RSB, Bajeneza Jean Pierre, avuga ko ubwo bukangurambaga bwa RS 560 bugamije gutuma uburinganire bwimakazwa mu mahoteli ndetse n’ihohoterwa rigacika.

Ati “Bugamije gutuma hagerwaho igisubizo kirambye, ndetse hagatangwa n’amahiwe angana ku bakobwa n’abahungu. Turi ku nshuro ya kabiri muri ubu bukangurambaga kandi biragara ko bigana aheza.”

Kirenga Clement uhagarariye UNDP mu Rwanda ahamya ko nta mirimo yagenewe abakobwa gusa cyangwa abahungu gusa.

Muri gahunda ya [Gender Equality Seal Certification] y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu (Gender Monitoring Office), hamaze guhembwa ibigo 30 nk’ibyuharije uburinganire mu bakozi babyo.

Kirenga Clement, umuhuzabikorwa wa gahunda y’imiyoborere idaheza muri UNDP
Umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre
Joan Mugwiza, umuyobozi muri Mantis Epic Hotel
Forongo Janvier, umuyobozi w’ibikorwa muri Hotel Mater Boni Consilii

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW