Ibiciro by’amata byavuguruwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, yashyizeho ibiciro bishya by’amata mu gihugu hose aho Igiciro kuri litiro imwe yagejejwe n’umworozi ku ikusanyirizo, itagomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 432Frw.

Ni mu gihe amakusanyirizo nayo ntagomba kurenza amafaranga 430 Frw mu gihe arimo agurisha amata.

Ni ibiciro byatangajwe ku wa Kabiri nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

Ibi biciro bishya bishyizweho nyuma y’igihe hirya no hino mu Gihugu humvikana ko amata akomeje guhenda no kubura ndetse akanywa umugabo agasiba undi.

Ibi byajyanaga n’abashyiraho ibiciro kuri litiro uko bishakiye bahindagura ibiciro umunsi ku wundi.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, rivuga ko ibiciro byashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’inama yabaye tariki 8 Nyakanga 2024, igahuza inzego zose zifite aho zihurira nabyo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi bazakomeza gukurikiza imikorere bari basanganywe kandi bigashyirwa mu bikorwa abazabirengaho bagahanwa n’amategeko.

Ni mu gihe ubusanzwe abajyaga kugura amata ku makusanyirizo litiro imwe abacuruzi bayibagirishaga ku mafaranga y’u Rwanda 600 Frw.

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -