Kagugu: Habonetse umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi

Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu , mu Karere ka Gasabo , ahazwi nko mu kinyamerika, hasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20, witwa Umuhire Valentin ,  bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024.

Abaturiye aha ibi byabereye babwiye Radio/TV1 ko ahagana saa kumi za mu gitondo ari bwo umwe mu bacunga umutekano mu kigo cyigenga yatabaye ariko asanga yamaze kwicwa.

Umwe yagize ati “ Narinzindutse ngiye mu kazi mbona abantu barahagaze ari benshi, ndabaza ngo hariya hantu habaye iki? Ngo hariya bahiciye umuntu. Nge nabonye bamukubise nk’intu kibuye cyangwa inyundo hejuru y’ugutwi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mazimpaka Patrick , yabwiye UMUSEKE ko uru rupfu rwaturutse ku rugomo rw’abasanzwe bakora ibikorwa by’ubujura.

Yavuze ko uyu musore wishwe nawe asanzwe akora ibikorwa by’ubujura ndetse yigeze gufungirwa mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito(Transit Center ) yo kwa Kabuga.

Ati “ Urwo rugomo rwavuyemo urupfu ariko bari ibisambo kuko bajyaga bashikuza abantu. Bamwe bari basinze abo barwanye nawe, bishoboka ko bari bibye telefoni baza kutumvikana, bararwana ubwabo, biza kuvamo ruriya rupfu.”

Gitifu Mazimpaka yasabye abantu kwirinda ibikorwa by’urugomo ndetse asaba abantu kujya bibaruza mu Midugudu batuyemo.

Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batatu bari inyuma y’urwo rupfu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagugu.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW