Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barashima ibyo KAGAME yabagejejeho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Kamonyi, barashima ibyo umukandida wabo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu,Paul Kagame yabagejejeho.

Ibi babitangaje ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2024, abasaga ibihumbi 40 bahuriye mu Murenge wa Nyamiyaga,  mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n’Abadepite bo muri uwo muryungo.

Mujawayezu Ptronile wo mu Murenge wa Rugarika , yashimye uko umukandida wa FPR Inkotanyi yateje imbere igihugu nuko yahaye umugore ijambo .

Yagize ati “ Ubu narize niga icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndi umugore kandi cyera abigaga babaga ari abahungu ariko jye narize.”

Mu 2017 nari maze imyaka 15 ndi umurezi mu mashuri abanza, kubera ubuyobozi bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na chariman Paul Kagame, budushishikariza kwiteza imbere, nanjye natekereje ikintu nakora, nkaba igisubizo ku gihugu cyacu.”

Uyu avuga ko yatangije ishuri ry’incuke mu Kagari ka Rugarika ,atangije amafaranga 600.000 frw yari akuye mu Mwarimu Sacco .

Avuga ko  ishuri n’abanyeshuri 11 ndetse ko n’inguzanyo yari yatse mu kigo cy’Imari yamaze kuyishyura , kuri ubu rifite abanyeshuri 139 bo mu miryango 130.

Mujawayezu avuga ko kuri ubu ishuri rifite agaciro ka Miliyoni 50 frw, abakozi 12 bahoraho, bikabafasha mu mibereho myiza.

Munyandamutsa Jean Paul na Uwamahoro Prisca nibo kandida depite ba FPR Inkotanyi muri aka Karere.

- Advertisement -

Uwamahoro Prisca yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  kuzatora umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse na FPR Inkotanyi.

Ati “ Mu bwihugiko bwa mbere tuzatora Paul Kagame n’iturangiza tujye mu bwihugiko bwa kabiri dutore FPR Inkotanyi . (Abadepite).”

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi muri Kamonyi, Rutsibika Jean Paul ,yavuze ko igihugu kimaze kugera kuri byinshi kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Ati “ Igihango cy’Agaciro dufitanye na nyakubahwa Paul Kagame,tugikura mu budasa bwa demokarasi dufite mu Rwanda. Twavuye ahabi tugeze aheza. Turava heza, tugana heza cyane , twaravuye habi. Gutora Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, ni ukurinda agaciro kacu. Gutora FPR Inkotanyi na Paul Kagame ni ugusigasira inkingi y’umutekano wacu. “

Barashima iterambere bagezeho
Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi

UMUSEKE.RW