Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa- Kagame (VDEO)

Kandida-Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, yatangaje ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa kuko ibyo FPR yanyuzemo byose yabyitwayemo neza ikaba igeze kure kubera Abanyarwanda.

Yabitangaje kuri icyi Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, kuri Site ya Nyagatovu mu Karere ka Kayonza aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kumwamamaza, nk’umukandida wawo, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yageze i Kayonza mu masaha ya nyuma ya saa Sita, nyuma yo kuva kuri Site ya Nsheke muri Nyagatare.

Mu ijambo rye, Chairman Kagame yavuze ko ibyo FPR imaze kunyuramo, ingorane ari byinshi ko ariko byose yabiciyemo neza kubera abaturage.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane byose twabinyuzemo neza, tugeze aheza, tugeze kure kubera mwebwe.”

Paul Kagame yavuze ko abayobozi bahaho ahantu hose ko ariko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa.

Ati “Abayobozi babaho, ni byo, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe! Kuyobora FPR ntako bisa rwose.”

Yakomeje agira ati “ Ingorane rero twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu. Ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byinshi. Ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu.”

Yasabye ab’i Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Gatsibo kuzahitamo neza tariki 15 Nyakanga 2024, bagatora Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’umukandida wawo.

- Advertisement -

Ati “Ejo bundi ibyo tuzakora tariki 15 Nyakanga, ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo, ni ugutora umutekano, imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere.”

Kagame ko ibyo abaturage bo muri utwo Turere bishimira ko nibahiramo neza bizikuba inshuro nyinshi.

Ati” Rero ibyo muvuga by’ubukerarugendo, ibikorwaremezo, amashuri, ibijyanye n’ubuzima, ibyo ni byo dushingiraho kugira ngo Abanyarwanda bashobore gukora ibyo bakora byose bigeze kure, kure cyane.”

Abaturage bagaragaje ko bashingiye kubyo amaze kubagezaho, nta kabuza bazamutora 100%.

Amashusho y’abaturage bavuga ku miyoborere ya Kagame

https://x.com/Umuseke/status/1810161399231865057?t=qcS0EKXhW_9wDnf-ohELCQ&s=19

https://x.com/Umuseke/status/1809936417822294260?t=xqwhyQzS4IZ1PT2igAlmrQ&s=19

https://x.com/Umuseke/status/1809919877274026340?t=cuYCpQEsKsB680Iw1fIKHQ&s=19

https://x.com/Umuseke/status/1809915423183290729?t=LIrUnK7UalyifdUSM2C2eA&s=19

Video ya Kagame yemeza ko atewe ishema no kuyobora Abanyarwanda

https://x.com/Umuseke/status/1809969469327896977?t=A4Iut1cAAVBWu0g96GF6Ug&s=19

 

Perezida Kagame ubwo yageraga i Kayonza

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Kayonza