Abakora mu buhinzi biyemeje guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije

Abahawe ubumenyi na African Food Fellowship bakora mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa, barimo abahinzi, aborozi, abacuruzi, n’abandi bakora muri iki cyiciro, biyemeje kurandurira hamwe bimwe mu bibazo birimo ibiribwa bidahagije n’ubumenyi buke ku bahinzi.

 

Uyu muryango uhuriza hamwe bamwe mu bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro ku biribwa, ukabaha amahugurwa y’amezi icumi hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubahuza n’abo bakora bimwe mu guca ibura ry’ibiribwa.

Ingo nyinshi mu Rwanda zitunzwe n’ubuhinzi, imihindagurikire y’ikirere yatumye umusaruro w’ibiribwa uba mubi mu bihe by’ihinga binyuranye.
Ni mu gihe benshi mu baturage bagaragaza ko batagishoboye kurya gatatu ku munsi kuko ibiryo bihenze ku masoko bagereranyije n’ubushozi bwabo.
Ku wa 02 Kanama, abagera kuri 23 basoje ayo mahugurwa biyemeza gutanga umusanzu mu kongera umusaruro ku buso buto n’inyungu ziva mu buhinzi nk’igisubizo cyo kurwanya ubukene cyane ku bahinzi bo mu cyaro.
Biyemeje kandi gufata ingamba zo kongera ibiribwa byujuje ubuziranenge no guhangana n’ibura ryabyo, himakazwa kubungabunga ubutaka no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Bagaragaje ko bagiye kwegera abahinzi bo hasi kugira ngo babongerere ubumenyi kuva mu itegurwa ry’umurima kugera umusaruro wabo ugejejwe ku isoko.
Uwimpaye Diane yabwiye UMUSEKE ko agiye kurushaho kugira uruhare mu kwigisha umuhinzi gufata neza ubutaka kuko ari imwe mu nkingi yo kubona umusaruro ushimishije.
Ati “Twese dukenera kurya, tugomba gushyira imbaraga mu guhindura uko ubuhinzi bubyara inyungu bukorwa, duhereye ku bahinzi bo hasi kuko nibyo bizarandura ibura ry’ibiribwa.”
Sindikubwabo Dieudonne we avuga ko agiye gushyira imbaraga mu guhuriza hamwe abakora ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kugira ngo bazibe icyuho cy’uko hari abahinzi barambika isuka mu bihe by’izuba.
Ati ” Umushinga wanjye ugambiriye kureba uko amategeko y’ubuhinzi yavugururwa kurushaho ku buryo hajyamo ingingo zishobora kuba hashyirwa mu bikorwa ubuhinzi burengera ibidujikije kandi bitangiza ubuzima bw’abantu bitewe n’inyongera musaruro zakoreshejwe.”
Umuyobozi wa African Food Fellowship Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abakora mu buhinzi 182 bo mu Rwanda no muri Kenya.
Ati “Bitezweho kuzana ibisubizo byinshi mu kongera umusaruro, ibizarandura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa, bafasha n’umuhinzi kongera ingano y’umusaruro yabonaga bikamuzamurira imibereho.”
Yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kugira ngo barusheho kugira ubumenyi mu kongerera agaciro ibyo bakora mu buhinzi no kubahuza n’abandi bantu kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ibibazo by’ibura ry’biribwa.
Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko igwingira mu Rwanda riri ku gipimo cya 33% aho u Rwanda rufite intego yo kujya munsi ya 19% mu mpera za 2024-2025.
Leta ivuga ko ibi biterwa n’ubumenyi bucye bwo kugabura ibiribwa bihari, ababyeyi bakavuga ko ari ukubura kw’ibiribwa umwana akenera badafite kandi batabasha kugura ku masoko.
Ibiciro by’ibiribwa ku masoko i Kigali ikiro kimwe cy’ibishyimbo ni 900Frw kuzamura, ikiro cy’umuceri kiva kuri 1600Frw, ibirayi ikiro kiva kuri 650Frw. Ni ibiciro biri hejuru ugereranyije n’ibitangazwa n’inzego zibishinzwe.

Ubwo bari mu biganiro nyunuranabitekerezo
Abahawe impamyabumenyi bahize guhangana n’ibura ry’ibiribwa

Umuyobozi wa African Food Fellowship Rwanda, Ishimwe Anysie

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW