Abanyarwanda 80% bafite amashanyarazi gahunda ni ukuyageza kuri bose

U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku guhaza Africa mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, muri iki gihe Abanyarwanda bafite amashanyarazi ni 80% mu gihe Leta yari yihaye intego yo kuyageza kuri bose.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Mugiraneza Jean Bosco, avuga ko muri Africa abaturage miliyoni 600 badafite amashanyarazi kandi bose bakabaye bayafite.

Yavuze ko mu byuho bihari harimo ikijyanye no kubura amafaranga akora imishinga migari yo kugeza amashanyarazi ku batuye Africa ugasanga iyo mishinga ikorwa n’Ubushinwa, Ubuhinde, n’Abanyaburayi.

Inama yok u rwego rwo hejuru izaba tariki 04-06/11/2024 izafasha abazayizamo kuganira kuri ibyo byuho, no kugaragaza amahirwe ahari abashoramari bashyira amafaranga yabo mu bijyanye no kongera amashanyarazi.

Mugiraneza Jean Bosco avuga ko iyi nama izazamo abayobozi muri Leta, abayoboye ibigo by’ingufu mu bihugu bitandukanye, abayobozi ba Banki, abashoramari n’abanyenganda bityo ikazabafasha kuganira ku mbogamizi no kuzishakira ibisubizo.

Uretse kuba u Rwanda ruzungukira muri iyi nama ubumenyi butandukanye, ruzanabona amafaranga abayitabiriye bazakoresha mu buryo butandukanye.

Mu Rwanda umubare w’abafite amashanyarazi ugeze kuri 80%, muri bo 57% bakoresha amashanyarazi afite ingufu yok u muyoboro mugari, abanda bakoresha ingufu zirimo amashanyarazi ashingiye ku mirasire y’izuba.

Mugiraneza avuga ko Leta ishaka ko icyuho cya 20% cy’abadafite amashanyarazi kirangira, ndetse n’abafite amashanyarazi adafite ingufu bakajya ku muyoboro mugari.

Ati “Mu mirenge yose hageze medium voltage no mu tugari, ibisigaye bizoroha. Kugera ku 100% ntibizafata igihe nk’icyo byadutwaye mu gihe gishize.”

- Advertisement -

Ade Yusufu ukuriye ikigo Informa Markets kiri gufatanya na Leta y’u Rwanda gutegura iriya nama, avuga ko igaragaza ko Africa igomba kwicara igashaka ibisubizo by’Abyanyafurika muri Africa.

Yabwiye Abanyamakuru ko iriya nama Africa Energy Expo2024 ifasha mu gushaka imari yo guhsora mu rwego rw’ingufu, akemeza ko bizagira impinduka bizana kuri uru rwego muri Africa, kandi izanafasha kugabanya ubukene binyuze mu guhanga akazi igihe abashoramari bazaba bitabiriye gushora imari.

I Kigali hategerejwe abantu bagera ku 3000 bazaba baje muri iyo nama izamara iminsi itatu.

Ade Yusufu ukuriye ikigo Informa Markets kiri gufatanya na Leta y’u Rwanda gutegura Africa Energy Expo 2024

UMUSEKE.RW