Ambasaderi w’Amerika yashimye intambwe yatewe mu buhinzi bw’u Rwanda

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yanyuzwe n’iterambere ba rwiyemezamirimo mu buhinzi bagezeho, yizeza ubufasha butandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

 

Ni mu ruzinduko yagiriye ahaberaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku Mulindi, aho yagaragarijwe intera yagezweho mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi.

 

Ni igikorwa cyahuje ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko ibigo bifasha abahinzi kongera ubumenyi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro mu Turere twa Gatsibo na Nyamagabe.

 

Zimwe mu mbogamizi abahinzi benshi bo mu Rwanda bahura nazo ni ukubura inyongeramusaruro zihendutse kandi zikwiye.

 

Ni mu gihe “Farm Service Centers” esheshatu ziri mu turere 6 zifasha abahinzi kugira ubumenyi no kubona serivisi zitangwa binyuze mu buryo bw”iduka rimwe” aho babona inyongeramusaruro na serivisi nziza ku giciro cyiza ahantu hamwe, bityo bikagabanya intera ndende yakozw n’abahinzi.

- Advertisement -

 

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko bashyize ingufu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nk’urufunguzo rwo kwihaza mu biribwa no gutanga imirimo kuri benshi mu Rwanda.

 

Nyirabarinda Selaphine wo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko mbere nta bujyanama mu gukoresha ifumbire babonaga, ariko bahawe ubumenyi ku mihingire igezweho, banayoboka ibigo by’imari.

 

Ati ” Ubu baduhaye Abagoronome bagenda batwigisha uko tugenda dukoresha ayo mafumbire, mbere ntabwo twari tuzi kuyakoresha ku bipimo bihagije.”

 

Nyirabarinda avuga ko aho yakuraga toni 6 z’ibirayi kuri ubu ahasarura toni 25, ibyamuhinduriye ubuzima ku rwego rufatika, ndetse  bigahindura n’isura y’Akarere.

 

Umukozi wa Hinga Wunguke akaba n’Umujyanama ushinzwe gukwirakwiza inyongeramusaruro, Nyaruyonga Jeanne D’Arc ahamya ko “Farm Service Centers” zifite abakozi binararibonye, bafasha abahinzi bagera ku bihumbi 15 mu Karere ka Nyamagabe n’ibihumbi 18 muri Gatsibo.

 

Ati” Urwego rw’ubuhinzi rwateye imbere ari nabyo byagaragaye muri iri murikabikorwa, rigamije kwerekana udushya twahanzwe mu bahinzi n’aborozi, ku buryo bifasha abandi kwiga ibyo bataramenya.”

 

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ari urugendo rwo kwihaza mu biribwa kandi rikwiriye gushyigikirwa.

 

Yasuye ibyo abagenerwabikorwa b’imishinga iterwa inkunga na USAID mu Rwanda irimo Hinga Wunguke, Orora Wihaze, Hanga Akazi, Agra Tera Imbuto Nziza na Kungahara Wagura Amasoko bamaze kugeraho.

 

Ambasaderi Kneedler yagize ati ” Ikintu gikomeye nashimye, ni ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’Abanyamerika n’Abanyarwanda.”

 

Yavuze ko ibyo abahinzi bamweretse bizabafasha kubona amahirwe atandukanye mu gihugu hose no hanze yacyo muri rusange.

 

Ambasaderi Eric Kneedler yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize imbere gukomeza gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

 

Kubera akamaro k’ibigo by’Icyitegererezo bitanga serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi (FSCs), ku nkunga ya USAID, umushinga witwa Hinga Wunguke ufite gahunda yo gutangiza izindi “FSCs” zirindwi mu Turere dutandukanye.

DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Kigali.