Burundi : Impano ya Perezida wa Tchad yafungishije ibikomerezwa

Abapolisi batatu, abasirikare babiri mu barinda Ndayishimiye Evaliste, n’abandi basirikare babiri ba FDN, ,batawe muri yombi ndetse bafungiye muri gereza ya Mpimba, bashinjwa kwakira amafaranga angana n’ibihumbi 40 by’ama Euro, yatanzwe na Perezida wa Tchad,Mahamat Idriss Déby Itno.

SOS Media Burundi ivuga ko aya mafaranga yatanzwe ubwo yazaga mu Burundi kwifatanya na bo kwizihiza imyaka 62 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge. Ni umuhango wabaye ku wa 1 Nyakanga 2024.

Icyakora hari amakuru avuga ko umwe mu bapolsi yaba yarekuwe nyuma yo guhatwa ibibazo.

Amakuru atangwa na Minisiteri y’umutekano,abatawe muri yombi hari abafungiye muri gereza ya Mpimba ku wa kane tariki ya 1 Kanama uyu mwaka.

Abafunzwe, bakurikiranyweho “kwakira impano ya Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby Itno.”

Mahamat Idriss Déby Itno yari perezida rukumbi witabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi.

Polisi yo mu Burundi ivuga ko “ Ama Euro 40.000 yasanganywe Colonel Nyabenda Christian wari mu nzego z’abashinzwe  umutekano ariko akaba yari anashinzwe ikigo Nderabuzima, aho bivugwa ko uyu yashaka kwikubira 30 .000  Euro andi akayatanga.”

Amakuru avugwa ko Perezida Ndayishimiye ubwe yihamagariye mugenzi we wa Tchad, akamubaza amafaranga yaba yatanze, akumubwira 40.000 by’ama Euro.

Amategeko yo mu Burundi ntiyemerera abo mu nzego izarizo zose za leta kwakira cyangwa kwaka impano kuko bifatwa nka ruswa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW