Byinshi ku mushoramari Dr. Daniel Moses wihebeye u Rwanda

Umushoramari Dr Daniel Moses ukomoka muri Leta ya Ebo muri Nigeria, ariko akaba atuye i Londres mu Bwongereza yatangaje ko ashaka gushora imari mu Rwanda mu buryo bw’imitungo itimukanwa bitewe n’uko yakunze u Rwanda n’imiyoborere yarwo.

Mu kiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Dr Daniel Moses yavuze ko mu 2015, yatangiye akazi ko gutwara imodoka zitwara abagenzi mu Bwongereza nyuma y’uko yari asigaye nta n’urwara rwo kwishima nyuma yo kubura imitungo yose yari afite ibarirwa mu bihumbi 150 by’Amapawundi.

Nyuma yo guhura n’icyo gihombo, nka rwiyemezamirimo yishatsemo ibisubizo, yemera gutwara imodoka yarahoze ari umunyemari ukomeye.

Ati” Kimwe mu mitekereze nagize nyuma yo guhura n’icyo gihombo, ikaba yaramfashije kongera kuzamuka ni ukwakira ingorane nagize mu 2015 cyo kubura imitungo yose narimfite yari ifite agaciro karenga ibihumbi 150 by’Amapawundi, bisa nko kwiyahura”.

Ati” Ikibanze mu buzima ni uko iyo ubuze byinshi, ugomba guturisha ubwonko bwawe bukakira byose.”

Dr. Daniel yahishuye ko ubwo yageraga mu Rwanda yatunguwe n’uburyo ari igihugu kiza akibaza niba ari muri Afurika cyangwa mu Burengerazuba bw’Isi ( Amerika n’Uburayi).

Ati ” Nk’umunyafurika naribajije nti aha ni muri Afurika cyangwa mu Burengerazuba bw’Isi. Abantu ba hano [mu Rwanda] baratuje, barasabana baritonda.”

Uyu wihebeye ishoramari mu mitungo itimukanwa yavuze ko kuba yarahereye ku busa ariko nyuma y’imyaka irindwi akongera akubura umutwe, byatumye yifuza kuza gushora imari mu Rwanda nk’igihugu cyahereye ku busa ubu kikaba kigeze kure.

Ati ” Sinakumbura Uburengerazuba kuko niba hari ikintu nshaka mu Bwongereza nakibona no mu Rwanda kuko buri kimwe hano kirakora. Ndabizi imyaka 20 ishize ntabwo u Rwanda rwari hano.”

- Advertisement -

Yongeraho ati ” Niyo mpamvu nshaka gukuza ishoramari ryanjye muri iki gihugu gikomeye”.

Dr. Daniel yemeza ko Afurika yasigaye inyuma mu gukuza ishoramari ry’imitungo itimukanwa irimo amazu, ugereranyije n’ahandi yabaye nko mu Bwongereza.

Dr Daniel Moses aherutse guhabwa igihembo nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Urwego rw’Ishoramari mu mitungo.

Uyu wavuye muri Nigeria mu 2004 nk’umwimukira, ubu ni nyiri Kigo cyitwa Property Wealth Education kizobereye mu mitungo itimukanwa kikanakora ubujyanama muri ubwo bucuruzi.

UMUSEKE.RW