Mu Karere ka Musanze mu nkengero z’igishanga gihuza Imirenge ya Muhoza na Gacaca hari abaturage bagera ku bihumbi bitanu bigabije imirima ya bagenzi babo barayararika, bashakamo amabuye y’agaciro bivugwa ko ari Zahabu.
Abafite imirima aho hantu ntibahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze iby’iki kibazo ngo kuko bamaze igihe bangirizwa ku manywa y’ihangu.
Bavuga ko nta jambo bakigira ku mirima yabo cyane ko haba urugomo rukomeye kuko uhahingutse bamukubita by’intangarugero.
Ni mu gihe ngo ubuyobozi buhora bubemerera ko bugiye kubikurikirana hagakorerwa ubucukuzi bwemewe ariko bigahera mu magambo.
Byabaye agahebuzo ubwo abagera ku 5000 mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2024 biraye mu mirima y’abaturage si ukuyiterera hejuru karahava, ngo bashakaga Zahabu babwiwe ko iri munda y’Isi aho nyine.
Aba bakora ibi bikorwa baraziranye cyane ku buryo iyo ubinjiyemo batakuzi bakwishisha maze bakaguteraniraho ugahura n’akaga gakomeye.
Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibikorwa n’abo bantu babizi.
Gusa asobanura ko bavuganye na Rwanda Mining Board kugira ngo bagenzure ko aho hantu hari ayo mabuye kugira ngo hahabwe umushoramari ahakorere ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Yagize ati ” Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano abo bantu twabagiriye inama yo kudakora ubucukuzi ndetse n’ababukoze bagafatwa barahanwa.”
- Advertisement -
Avuga ko Rwanda Mining Board yohereje abatekinisiye gupima aho hantu ariko bakaba batarabaha raporo ngo bamenye icyo gukora.
Ati “Twahashyize irondo ry’amanywa ridufasha kugira ngo umuntu uhageze babe babasha kumubuza bakenera izindi mbaraga bakitabaza izindi nzego ubu ayo makuru y’uko mu gitondo bajemo ntabwo nayamenye”.
Uwanyirigira ati ” Turabamenyesha ko gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bishobora kubateza impanuka kuko bakora bihishahisha.”
Ku bw’uyu muyobozi, abaturage batwawe imirima yabo n’abo bigize ibihazi ngo bakwiriye guhora bari maso bakajya batanga amakuru ku gihe.
Ati ” Ku bahafite imirima navuga ko ari ugufatanya buri wese akaba ijisho rya mugenzi we babona hari abagiye mu mirima yabo bagatanga amakuru twese tugafatanya kugira ngo abo bantu bafatwe.”
N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ibi, abafite imirima yigaruriwe n’abo banyarugomo bavuga ko nta n’umuyobozi uhakandagiza ikirenge kubera gutinya gukubitwa.
Aba baturage bavuga ko hari abakomeye bafite akaboko muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko n’inzego zitandukanye zivuga kuri iki kibazo zikoresha imvugo yo kutiteranya.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze