Nyabihu: Abagabo bigira ntibindeba mu kurwanya igwigira mu bana

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabatwa na Jenda bavuga ko abagabo bigize ntibindeba muri gahunda zo kurwanya igwingira mu bana, kuko bumva bireba umugore gusa.

Abagore bavuga ko nta mugabo ushobora kubona yibuka kugaburira umwana muto cyangwa ngo abe yakwibuka kumugurira imbuto ngo azitahane.

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Konsa umwana, insanganyamatsiko igira iti “Umwana wonse neza ishema ryanjye”.

Ababyeyi bakangurirwa Konsa abana mu gihe kingama n’amezi atandutu ntacyo bavangiye amashereka, ngo ni kimwe mu birwanya igwingira mu bana rikunze kwibasira akarere ka Nyabihu.

Bamwe mu bagore twaganiriye bavuga ko muri aka gace nta mugabo wabona uha agaciro ko Kuba umwana yakonka neza kuko atanamenya niba wabonye umwanya wo kumwonsa, cyangwa nta wo wabonye, kuko bumva ko bitabareba, cyane n’iyo baba bari guhingana, ngo ntashobora guha umubyeyi akanya ko Konsa umwana ngo agaruke bahinge.

Mukamurenzi Dativa yagize ati “Abagabo bacu ntabwo wabona uwibuka kukubwira ngo icara wonse umwana, niyo muri guhingana ukajya Konsa usanga agutuka ngo uri kunebwa, cyangwa akakubarira inshuro wonkeje, akakubwira ko ntacyo wakoze ahubwo ko wirirwa wicaye, ubwo rero usanga uhitamo kuba wamwonsa gake gashiboka kugira ngo ureke amahane, ibyo kuvuga ngo yamenya ko wonsa umwana neza ntibabikozwa.”

Uwera Solange na we ati “Abagabo ntabwo ahari bazi ko umwana ari uwacu twese, ahubwo aba uwacu twese iyo amaze gukura ariko iyo akiri muto aba uwa nyina. Niko mu cyaro bimeze. Ubu wabona umugabo wajya kunywa akibuka kugurira utubuto umwana? Ishwi, ntibishoboka. Kuvuga kukwibutsa Konsa cyangwa se kuba yakora uturimo uri gukora ngo uhe umwana ibere, byo mbona bitanashoboka ahubwo bakeneye inyigisho, bagahinduka na bo bakaza tugafatanya karera umwana guhera akiri muto.”

Bamwe mu bagabo twaganiriye na bo ntibajya kure y’ibyo abagore bavuga, kuko bemera ko kuba yakwibutsa umugore Konsa umwana yumva bitamureba.

Ndacyayisenga Dieudone yagize ati “Mu by’ukuri kuba wabwira umugore ngo niyonse umwana gewe numvaga ko yabifata nabi, nkaho ndi kumutoza inshingano ze kandi azizi bigasa naho yagira ngo ndi kumuhoza ku nkeke, ariko kuba hano badusobanuriye uburyo twafatanya, hari icyo ntahanye. Nko kuba yaba ari gukora akarimo runaka, nkaba nakamukorera akita ku mwana akamwonsa neza atuje, ibyo rero tugiye kubikosora dufatanye.”

- Advertisement -

Ingabire Assoumpter umuyobozi mukuru wa NCDA asaba ababyeyi bose kugira uruhare mu kurwanya igwingira bose bakita ku bana, cyane ko urugo ari ugufatanya, kandi ko konsa umwana neza ntakintu na kimwe wabigereranya mu mikurire ye.

Ingabire Assoumpter umuyobozi mukuru wa NCDA

Yagize ati “Abagabo bakwibye kumva ko na bo ari ababyeyi, bagafatanya n’abagore mu kwita ku mikurire y’umwana. Iyo umugore atabonye akanya ko kuruhuka ngo atuze ntabwo ashobora guhembera, twese turabizi, hasabwa rero ko habaho ubufatanye mu rugo, umugabo akaba yafasha umugore imirimo imwe n’imwe kugira ngo abe yatuza abashe guhembera abone icyo yonsa umwana.”

Kutabigenza uko ngo usanga ari bwo umwana ahabwa amata, cyangwa ibindi igihe kitageza cyo kubihabwa, ya mezi atandatu atuzuye.

Ati “Turasaba imiryango gufatanya, kandi bakareka amakimbirane mu miryango kuko na yo ari mu bituma igwingira ryiyongera.”

Lambert Dushimimana umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba avuga ko igwingira rikunze kugaragara muri iyi ntara rikabije, kuko iza ku mwanya wa mbere mu zindi ntara, asaba ababyeyi gufatanya bakirinda kwitana ba mwana.

Agaruka ku bagabo bigira ba ntibindeba mu kurera, yagize ati “Turasaba ababyeyi bose kugira inshingano zingana ku mwana bagafatanya, ku buryo umwana yonka neza igihe cyagenwe. Ntabwo bisaba umugore gusa ahubwo abagabo bakwiye kugira imyumvire yagutse, bakareka ibya kera bagafatanyiriza hamwe.”

Ubu bukanguramba bwo Konsa umwana bwatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Nyabihu bukaba buzamara ukwezi higishwa abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, akamaro ko Konsa umwana neza, muri gahunda yo guhangana n’igwingira.

Akarere ka Nyabihu kakaba Kari mu twa mbere mu gihugu dufite ikibazo cy’abana bahuye n’igwingira, ku kigero cya 31%. Intego y’igihugu ni ukugabanya igwingira ku kigero cya 19%.

Lambert Dushimimana umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW