U Burundi bwamaganye ibyo Ndayishimiye aregwa na Armesty International

Guverinoma y’Uburundi yamaganye raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ibushinja guhutaza uburenganzira bwa muntu no kudaha ubwisanzure abanyamakuru.

Uyu muryango Mpuzahanga ushinja Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evaliste ko nyuma y’imyaka ine ari ku butegetsi yakomeje guhutaza uburenganzira bwa muntu  ndetse ko kudaha ubwisanzure abanyamakuru.

Muri raporo yayo ivuga ko Ndayishimiye Evaliste muri iyi myaka ine aregwa guhutaza amashyaka  ya politiki yigenga mu  Burundi.

Amnesty International igira iti “ Mu myaka ine Perezida Evaliste Ndayishimiye amaze ku butegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu ,abanyamakuru, n’abatavuga rumwe na we muri politiki bakomeje guterwa ubwoba ,guhohoterwa, gufungwa bidakurikije amategeko no kudahabwa ubutabera buboneye .”

UBurundi bwabyamaganiye kure…

Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye, Gatoni Rosine Guilene, yamaganye ibikubiye muri iyi raporo.

Avuga ko ibyo uwo muryango uvuga “ Bihabanye n’ibiri mu gihugu.”

Gatoni avuga ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa kandi ko n’abagezwa imbere y’ubutabera yaba abaturage basanzwe cyangwa abanyamakuru baba ari abarenze ku mategeko.

Mu kiganiro na BBC ati “ Ibyanditswe, ibyo batangaje ntibihuye n’ibiri mu rubuga hano.Uburundi burashimwa mu rwego Mpuzamahanga, ku rwego rw’Akarere ndetse na twe U Burundi ubwacu turabona impinduka kandi ni ntambwe cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”

- Advertisement -

Uyu muvugizi ashinja uyu muryango kutajyana n’ibihe bigwezeho mu Burundi.

Ati “ Ugasanga ni ibintu byabaye mu myaka 10 ishize ariko bakabyitirira ubutegetsi bwa Nyakubahwa Ndayishimiye Evaliste. Ibyo byerekana yuko ku butegetsi bwe babuze icyo bavuga.”

Cyakora uyu muvugizi avuga ko byose atari shyashya  hatabura abashobora kuvangira umukuru w’Igihugu gusa haba hari amategeko agomba gushyirwa mu bikorwa.

Gatoni Rosine Guilene avuga ko ubutegetsi bwa Evaliste Ndayishimiye bwubakiye ku mategeko ndetse ko bushyize imbere umuturage bityo iyo hagize umuhutaza abiryozwa.

Mu bihe bitandukanye  umuryango wa Amnesty International, wakomeje kwerekana u Burundi nk’igihugu ‘Kidatekanye ndetse kidaha abanyagihugu ijambo.”

UMUSEKE.RW