Amasasu menshi yavugiye i Kinshasa kuri Gereza nkuru

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya kare imfungwa zashatse gutoroka gereza nkuru ya Kinshasa, havuga amasasu menshi ndetse ashobora kuba yahitanye benshi mu mfungwa.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane X yahoze ari Twitter, agaragaza imfungwa zigendagenda muri gereza ya Makala, havuga n’amasasu menshi.

Mu mashusho yakwirakwiye hari n’agaragaza imirambo y’imfungwa zarashwe, gusa Leta ntiyavuze imibare y’abahaguye n’abakomeretse.

Radio Okapi iviga ku rubuga rwayo ko imfungwa zashatse gutoroka mu masaha yak are mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri, 2024.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, avuga ko imfungwa zashatse gutoroka gereza ya Makala.

Ati “Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo zisubize ibintu mu buryo. Abatuye i Kinshasa ntibagire ubwoba.”

Mu kwezi kwa Nyakanga 2024 umunyamakuru Stanislas Bujakera Tshiamala wigeze gufungirwa muri iriya gereza yagaragaje ubuzima bubi imfungwa zibamo.

Uretse umwanda ukabije, imfungwa ngo zirya inshuro imwe ku munsi, kandi nabwo zigabwa ifunguro rikennye ku ntungamubiri. Ikindi ni uko iyi gereza irimo abantu benshi barenga 15,000 mu gihe yagenewe kwakira abantu 1,500.

Igikorwa nk’iki cyo gutoroka gereza ya Makala cyaherukaga tariki 17 Gicurasi, 2017.

- Advertisement -

Uwari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe witwa Alexis Thambwe Mwamba, yavuze ko inyeshyamba za “Bundu dia Kongo” ari zo zari inyuma y’icyo gikorwa cyatorokeyemo imfungwa 50.

Ne Muanda Nsemi, umuyobozi w’iryo tsinda rishingiye ku myemerere icyo gihe yatorotse gereza n’izindi mfungwa.

UMUSEKE.RW