Amavubi yahamagaye 39 bitegura imikino ya Bénin

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yahamagaye abakinnyi 39 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umutoza mukuru w’Amavubi, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yahamagaye abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero utegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu bakinnyi 39 bahamagawe, harimo bamwe bataherukaga guhamagarwa, barimo umunyezamu, Buhake Twizere Clèment, Biramahire Abeddy, Kabanda Serge na Ishimwe Anicet.

Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere, harimo Ngabonziza Pacifique wa Police FC, Kury Johan Marvin ukina muri Yverdon mu Busuwisi na Salim Abdallah wa Musanze FC.

Biteganyijwe ko tariki ya 11 Ukwakira, Amavubi azakina na Bénin umukino ubanza uzabera i Abidja, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino ibiri nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria. Itsinda rya Gatatu riyobowe na Nigeria n’amanota ane, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu.

Hahamagawe abakinnyi 39
Ishimwe Anicet yongeye guhamagarwa mu Amavubi nyuma y’igihe kinini

UMUSEKE.RW