Barasaba ko itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda rivugururwa

Imbogamizi mu mategeko y’u Rwanda ku burenganzira bw’abana batarageza imyaka y’ubukure, yagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zikomeye zituma batoroherezwa guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ibi byagarutsweho ku wa 6 Nzeri 2024, mu biganiro byahurije hamwe abagize inzego zitandukanye mu Karere ka Gasabo n’abafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuryango, byateguwe n’Isangano ry’Abagore baharanira amajyambere y’icyaro.

Baganiriye ku itegeko ry’u Rwanda rivuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 agomba guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere aherekejwe n’umubyeyi we cyangwa umurera.

Hagaragajwe ko iri tegeko ritiza umurindi inda z’imburagihe abandi bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na Virusi itera SIDA.

Rumwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi rwari rwitabiriye iyi nama rwashimangiye ko ari imbogamizi zikomeye kuba abari munsi y’imyaka y’ubukure badahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiye.

Zena Ziada Iragena, wari uhagarariye umuryango w’aba-Guides mu Rwanda, avuga ko ababyeyi ubwabo batabasha kumva impamvu abari munsi y’iyo myaka bagomba gufata izo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Bumva ko ari igisebo mbere yo gutekereza ku burenganzira bwawe n’ingaruka bizakugiraho.”

Ndahiro Patrick wo mu Murenge wa Jali nawe ati “Byaba byiza bahawe uburenganzira bwo kujya gusaba izo serivisi mu rwego rwo kugira ngo ubwirinzi buramutse bubonetse, inda ziterwa abangavu zigabanuke.”

Hon. Rose Mukantabana, impuguke mu by’amategeko, yavuze ko iryo tegeko rikwiye kuvugururwa kuko bigaragara ko abana batarageza imyaka 18 bari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku bwinshi.

- Advertisement -

Yavuze ko hari andi mategeko yemerera abari munsi y’imyaka 18 kugira ibyo bakora, harimo itegeko ry’umurimo ryemera ko umwana w’imyaka 13 ashobora kwimenyereza umwuga. Itegeko ryemera ko umwana w’imyaka 14 ashobora guhanwa ku cyaha yakoze.

Ati “Noneho ayo mategeko akaba yafasha umushingamategeko kureba imyaka runaka yashyirwaho kugira ngo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, umwana ashobore gufata izo serivisi atagombye guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa umuntu ufite ububasha bwa kibyeyi.”

Uwimana Xaveline, Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, yavuze ko bakomeje ubuvugizi ku bijyanye n’amategeko kugira ngo iri tegeko rivugururwe kubera inzitizi zigaragara.

Ati ” Réseau des Femmes ntabwo igamije ko abana b’Abanyarwanda bafata imiti yo kuboneza urubyaro, igamije ko habaho imbaraga nyinshi mu gukumira no gutanga amakuru.”

Yavuze ko bafite umushinga w’imyaka itanu ugamije gutanga amakuru ku rubyiruko kugira ngo rumenye ubuzima bw’imyororokere, imikorere y’umubiri, n’uburyo bwo kubukoresha.

Ni umushinga uyu muryango ufatanya na AMIE Canada, ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada, uzafasha mu guteza imbere imyitwarire myiza mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24, baba bari mu mashuri cyangwa hanze yayo. Uyu mushinga ukorera mu Mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo.

Zena Ziada Iragena, wari uhagarariye umuryango w’aba-Guides mu Rwanda
Ndahiro Patrick wo mu Murenge wa Jali nawe asaba ko iri tegeko ryavugururwa
Hon. Rose Mukantabana, impuguke mu by’amategeko wakoze ubushakashatsi kuri iri tegeko
Uwimana Xaveline, Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural
Hatanzwe agatabo gakubiyemo imfanshanyigisho kuri iri tegeko

Mutarambirwa Denise ushinzwe umushinga urebana n’ubuzima bw’imyororokere mu muryango wa AMIE, mu bitabiriye iyi nama

Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW