Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo isaba abantu kunoza imirimo bakora

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, utuye mu gihugu cya Norvège, yashyize hanze indirimbo yise ‘ Genda’ ihamagarira abantu kunoza imirimo yabo, niyo baba barwanwa cyangwa badakunzwe.

Ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma y’iyo yise Humura yahumurizaga abantu batakaje ibyiringiro byabo.

Gad Rwizihirwa avuga iyi ndirimbo ‘Genda’, “irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko uwo Imana yatoranyije, imusindagiza ikamugeza aho atigeze atekereza.”

Uyu muhanzi mu ndirimbo ye agira ati” Naragutoranyije, nzagusindagiza nkugeze ahakomeye aho utigeze utekereza. Genda ubwire bose iyo neza, uzayivuge ushize amanga.”

Iyi ndirimbo yubakiye ku magambo yanditse muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 10:16;17.

Aho nko ku murongo wa 16 handitse ngo “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.”

Uyu muhanzi Gad Rwizihirwa, avuga ko yatangiye kuririmba kera nubwo atashyiraha ibihangano bye hanze, nyuma yaje kubona ko adakwiye kubyihererana abifashijwemo n’umuryango ndetse n’inshuti.

Yagize ati” Kuririmba na bikunze kuva kera ndetse ngakunda gucuranga gitari ariko gufata umwanzuro wo kuririmba nk’ umuhanzi mbitangiye vuba nyuma yo kubona ko nandika indirimbo zigakundwa n’abantu cyane cyane umuryango n’inshuti zanjye za bugufi”.

Uyu muririmbyi wo kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko intego ye ari ukuvuga ubutumwa cyane abinyujije mu ndirimbo.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo Genda ya Gad Rwizihirwa

https://youtu.be/u53K-CRYrJM?si=n4UOTbajsmQCXfL_

Gad Rwizihirwa