Imbamutima z’abamuritse ibyo bakora mu nama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Biribwa

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Biribwa y’umwaka wa 2024 bavuze imyato ubuyobozi nyuma yo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo, n’ibibazo bari bafite mu buhinzi n’ubworozi, ndetse no kumurikira amahanga ibyo bakora.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yatangije ku mugaragaro ‘Africa Food Systems Forum Summit 2024’.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: ‘Hanga, ihutisha, zamuka: Guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere.’

Iyi nama yamuritse uburyo bushya bwo gushyira mu bikorwa politiki, ingamba zo gutera inkunga, ubushakashatsi, n’ubucuruzi.

Abayitabiriye baganiriye n’abahanga mu guhanga udushya, ndetse n’abayobozi bashyira ingufu mu guteza imbere ubwo buhanga bugezweho n’iterambere.

Eric Niyigaba, ushinzwe iyamamaza bikorwa muri kompanyi ya UTAS LTD ikora imitobe, urusenda, na ‘vinegar,’ yavuze ko kwitabira iyi nama bivuze ikintu gikomeye kuko babashije kumurikira amahanga ibyo bakora.

Ati ” Twahuriye hano n’abaguzi b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze, bose bishimiye ibikorwa byacu badusaba gukomeza umwimerere wacu.”

Umwizerwa Hilde, umukozi wa Kazuri Best Food Rwanda itunganya urusenda mu Karere ka Ruhango, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kuba babashije kwitabira inama ikomeye ku rwego rwa Afurika.

Ati “Intumbero zacu zishingiye ku guteza imbere umuhinzi w’urusenda, ubu rero turifuza gukora ibyiza byinshi kuko dufite ubuyobozi bwiza rero natwe tugomba gukora ibyiza”.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Ikijumba Company Ltd ikorera mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, Habumuremyi Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu bishimiye kuba barafashe ikijumba bakagihindura, bagatungurwa n’ibyo bakoramo.

Yashimiye Umushinga Hinga Wunguke wa USAID ufasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubahuza n’ibigo by’imari, no kubahuza n’isoko, kuba warabafashije kwitabira iyi nama.

Ati “Turabashimira ko badufashije kugera hano, ibyo byose tuvuga twagezeho, nk’uko hari abantu badusuye ndetse n’abiyumvisemo ibikorwa byacu, ni ibintu twashimira Hinga Wunguke kuko yadufashije kandi ikomeje kudufasha.”

Habumuremyi avuga ko by’umwihariko Hinga Wunguke igiye kubafasha gukora ifarini y’ikijumba n’ibindi bizifashishwa mu bigo mbonezamirire.

Ati “Uyu munsi dukorana n’abahinzi 28,400, kandi bakomeje kudufasha kunoza imikoranire. Hinga Wunguke igiye kudufasha muri bizinesi yacu, bizatuma tuva ku rwego twari turiho rukikuba inshuro nk’eshatu”.

Hinga Wunguke yafashije abahinzi benshi kwitabira iyi nama ikorera mu turere twa Rutsiro, Nyabihu, Nyamasheke, Rubavu, Karongi, Ngororero, Nyamagabe, Bugesera, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Burera, na Gakenke.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kudashyira imbere ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati “Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.”

Inama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Biribwa yabaye ku wa 2-6 Nzeri i Kigali mu Rwanda. Yitabiriwe n’abantu babarirwa mu 5,000 bakora mu bijyanye n’iterambere ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi.

Eric Niyigaba, ushinzwe iyamamaza bikorwa muri kompanyi ya UTAS LTD
Umwizerwa Hilde, umukozi wa Kazuri Best Food Rwanda
Ibikorwa bya Ikijumba Company biri mu byanyuze abitabiriye AFS

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke , Daniel Gies, asobanura iby’uyu mushinga n’ibikorwa byawo mu guteza imbere abahinzi
Hasobanuwe uko abahinzi bahabwa ubumenyi no kubona serivisi zitangwa binyuze mu buryo bw”iduka rimwe” aho babona inyongeramusaruro na serivisi nziza ku giciro cyiza ahantu hamwe kandi ku gihe

Habaye umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW