Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zaganiriye ku kunoza ubufatanye

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, n’ingabo za Seychelles baganiriye ku gukomeza gushimangira ubufatanye no gushyira mu bikorwa amasezerano bafitanye.

Byaganiriwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yakiraga Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles, Brigadier Michael Rosette, n’itsinda ayoboye ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

RDF yanditse ko aba “baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu byigango hagati y’Ingabo za Seychelles ( Seychelles People’s Defence Forces) n’ingabo z’u Rwanda ( Rwanda Defence Force). Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles yanaganirije ku rugendo rwo kwiyubaka rwa RDF.”

Brigadier Michael Rosette, aganira n’itangazamakuru yavuze ko impamvu y’urugendo rwe, ari ugukomeza kwagura umubano usanzweho mu by’ingabo hagati y’u Rwanda na Seychelles.

No kuganira uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo ibihugu byombi basinyanye mu mwaka washize.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles biteganyijwe ko azasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles bisanganwe ubufatanye mu guhuza imbaraga mu bijyanye n’umutekano wo mu mazi, kurwanya iterabwoba, guhana amakuru no gusangira imyitozo.

Na Polisi z’ibihugu byombi kandi nazo zifitanye imikoranire, dore ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Nzeri 2024, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Seychelles, Commissioner Ted Barbe ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru.

Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

- Advertisement -
Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zaganiriye ku kunoza ubufatanye zifitanye
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles yakiriwe ku cyicaro cya RDF

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW