Intara yiyemeje kuba ikiraro gihuza umugore wahanze udushya n’abanyemari

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bugiye guhuza umugore wahanze ibikoresho by’isuku n’ibigo by’Imali kugira ngo abe Rwiyemezamirimo utajegajega.

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabivugiye mu nama rusange ya 23 y’Inama y’Igihugu y’abagore.

Ni nyuma yo kumva ubuhamya bw’Umugore witwa Nyiramahirwe Domina wavuze ko yatangije umushinga wo gukora ibikoresho by’isuku by’abakobwa n’abagore.

Nyiramahirwe Domina atuye mu Kagari ka Nyarusiza, Umurenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe.

Uyu mubyeyi avuga ko yasanze abakobwa n’abagore bo mu cyaro bagorwa no kubona amafaranga 1000 frws yo kugura Cotex abagore bambara iyo bari mu kwezi k’umugore.

Yabwiye abagore bagenzi be ko mu cyaro abakobwa benshi baburaga ayo mafaranga bakayasaba abahungu, bayabaha bakabitura no kuryamana nabo bikabaviramo gutwita inda zitateguwe.

Ati “Ibikoresho by’isuku nkora mbishyira mu cyumba cy’umukobwa gusa mfite imbogamizi z’ubushobozi bukeya”.

Akomeza avuga ko kuri ubu ubu bumenyi yatangiye kubutoza abakobwa biga ndetse n’abatiga kugira ngo bugere ku bantu benshi.

Ati “Njya numva hari indi mishinga y’abagore bagenzi banjye bahanze udushya batera inkunga, nanjye nibyo nifuza.”

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko yagize amahirwe yo gusura uyu mugore asanga ibyo akora bishimishije.

Avuga ko agiye kumuhuza n’amabanki ndetse n’ibigo by’Imali cyangwa se bakamuhuza n’abafatanyabikorwa kuko ayo mahirwe ahari.

Ati “Turakomeza gukurikirana umushinga we kuko ari umushinga ufite akamaro.”

Guverineri Kayitesi yavuze ko hari abakozi bashinzwe kwiga imishinga minini n’iciriritse kuri buri Murenge.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Béatha yabwiye UMUSEKE ko hari bamwe mu bakobwa bahuraga n’iki kibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku bigatuma basiba ishuri.

Ati “Hari ababisaba ababyeyi babibura kubera ubushobozi bukeya, Umukobwa akabisaba Umuhungu bikaba intandaro yo guterwa inda.”

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama y’igihugu y’abagore harimo kubaka umuryango utekanye kandi uhamye uzira amakimbirane. Hakaba kandi amatsinda yo kubitsa no kugurizanya abagore batangije.

Abagize Inama y’igihugu y’abagore banyuzwe n’umushinga uyu mugore yatangije.
Guverineri Kayitesi Alice avuga ko bagiye guhuza umugore wahanze agashya n’Ibigo by’Imali
Nyiramahirwe Domina watangije umushinga wo gukora ibikoresho by’isuku by’abakobwa
Bamwe mu bagore bagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo
Guverineri Kayitesi Alice yashyikirijwe bimwe mu bikoresho by’isuku Nyiramahirwe akora.
Muri iyi nama harimo n’abadepite mu nteko ishingamategeko bakomoka muri iyi Ntara y’Amajyepfo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.