Karongi: Imbamutima z’abaturage bari barazengerejwe n’abigabizaga imirima

Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi barashimira inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabakijije insoresore zari zarigabije imirima yabo ziyicukuramo amabuye y’agaciro yitwa “munyongoro”.

Ubu bugizi bwa nabi bwakorwaga n’izi nsoresore  bwaberaga mu mirima y’abaturage bo mu Kagari ka Bubazi, gahana imbibi n’aka Gitwa.

Abaganirije UMUSEKE bavuze ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zafatanyije zikarwanya izo nsoresore, ubu hari umutekano n’imirima yabo bayigeramo basibye n’ibyobo byari byarayicukuwemo.

Nzayisenga Calixte ni umwe mu baturage bafite imirima yari yaribasiwe.

Uyu avuga ko hitabajwe abasirikare kugira ngo izo nsoresore zicike mu mirima yabo.

Ati”Umutekano turawufite za nsoresore zari zigabije imirima yacu, abasirikare barabirukanye twasubiranye imirima yacu twafatanyije n’ingabo dusiba ibyobo bari baratengaguye mo turashimira ingabo n’ubuyobozi bwakurikiranye ikibazo cyacu”.

Shyiriburyo Simeon yavuze ko nubwo atazi hegitari z’ubutaka bwe yari yarabujijwe kugeramo ngo afite ibyishimo byinshi.

Ati”Mfite umurima munini sinzi hegitari zihari ntabwo nageragamo habagamo abantu bahigabije bacukiramo amabuye y’agaciro bahamaranye igihe kinini ndashima  ingabo z’igihugu zarabirukanye narahasubiranye”.

Undi muturage nawe yunze mu ryabagenzi be ati “Twaratabawe babagizi ba nabi barirukanywe, abandi barafungwa.Ndashimira ubuyobozi n’ingabo byatumye nongera kugera mu butaka bwanjye n’ubwo babitengaguye mfite ikizere ko buzongera kweramo imyaka”.

- Advertisement -

Mu kwezi kwa Kamena  2024 Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwari bwatangaje UMUSEKE ko buri kuvugutira iki kibazo umuti.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2024,Ubu buyobozi bwabwiye UMUSEKE ko abangirizaga abaturage bakumiriwe,bubizeza ko bufatanyije n’ingabo z’igihugu biteguye gukomeza kubafasha, bubasaba kujya batangira amakuru ku gihe.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ati”Umuturage yajyaga mu butaka bwe akabuzwa kubugeramo n’abamwangirizaga. Nk’ubuyobozi twashyizemo imbaraga, turabakumira, turahari twiteguye gukomeza gufasha umuturage. Turamusaba kutarebera, nihagira uwo abona mu butaka bwe ari kubwangiza bajye baduhera amakuru ku gihe tubikurikirane”.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ KARONGI