Kenya: Abakozi b’Ikibuga cy’Indege bigaragambije bitinza ingendo

Ibikorwa ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya kiri mu murwa mukuru Nairobi byahagaze bitewe n’imyigaragambyo ikaze y’abakora kuri iki kibuga bamagana ku gikodesha ku banyamahanga, bitinza ingendo.

Amakuru avuga ko leta ya Kenya iteganya gukodesha ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) na kompanyi yo mu Buhinde.

Amagana y’abagenzi bari baheze kuri iki kibuga cy’indege gifatwa nk’isangano rikuru ry’ingendo z’indege muri aka karere.

Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.

Indege nyinshi zari kugenda zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi bahageze n’abahaguruka mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abakozi amagana b’iki kibuga cy’indege bagaragaye bigaragambya ku marembo makuru ya cyo, amashusho y’ibinyamakuru byo muri Kenya aberekana barwana na polisi yaje kubakoma imbere.

Kompanyi ya leta Kenya Airways, yasohoye itangazo ivuga ko kubera “ibikorwa bya bamwe mu bakozi ba JKIA” habayeho gukerererwa no gushobora guhagarika ingendo zimwe zayo zari ziteganyijwe  ku bagenzi bahaguruka n’abahagera.”

Ihuriro ry’abakozi mu by’indege rya Kenya ryaburiye ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege na kompanyi y’abahinde izwi nka Adani Group.

Amashusho agaragaza abakora kuri iki kibuga bahuriye hamwe ku wa kabiri nimugoroba bavuga ko guhera saa sita z’ijoro ryacyeye batagomba gukora kugira ngo “barengere ikibuga cy’indege cyacu”.

- Advertisement -

Uyu munsi abigaragambya bumvikanye bavuga ko batava kuri iki kibuga cy’indege kandi badasubira mu kazi ayo masezerano ya leta na Adani Group adahagaritswe.

Ihuriro ry’aba bakozi rivuga ko gukodesha iyo kompanyi yigenga iki kibuga imyaka 30 bivuze gutakaza imirimo kuri benshi muri bo.

Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.

Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’Abanyamategeko ba Kenya na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya bivuga ko nta ishingiro bifite gukodesha umutungo w’igihugu w’ingenzi ku bantu bikorera.

UMUSEKE.RW