Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwaremezo by’umushinga w’ikoranabuhanga wa “Kigali Innovation City” mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali i Masoro.
Ni umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo Africa50 gishora imari mu mishinga y’ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo aho KIC izubakwa, witabiriwe n’abayobozi bakuru, abashoramari mu rwego rw’ibigo, abikorera, ibigo mpuzamahanga, n’abakora imishinga igamije guhindura isura y’ikoranabuhanga muri Afurika.
Hatangajwe ko ibikorwa by’uyu mushinga bizubakwa ku buso bwa hegitari 61, ukazatwara miliyari 2$.
Alain Ebobissé, Umuyobozi Mukuru wa Aftica50, yavuze ko batewe ishema no gukorana na Leta y’u Rwanda muri uyu mushinga uhambaye mu Isi y’ikoranabuhanga.
Yavuze ko iterambere rya Afurika ridakwiye gusigana n’ikoranabuhanga rigezweho ko gushyira imbaraga mu mikoreshereze yaryo ari ingenzi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yavuze ko “Kigali Innovation City” ari ishoramari ntashidikanywaho rizamurika u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko KIC iri mu mishinga y’ifatizo yo kubakiraho ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikaba n’icyerekezo cy’Igihugu cyatuma uburezi n’ikoranabuhanga biba umusingi w’ubukingu bw’u Rwanda.
Ati “Abantu ni bo bukungu Abanyafurika bakwiye kwitaho mu gutegura ahazaza h’umugabane.”
- Advertisement -
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko igitekerezo cyo kubaka “Kigali Innovation City” cyatangiye mu myaka 10 ishize.
Yavuze ko uyu mushinga mugari uzakuraho inzitizi mu ikoranabuhanga ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ikoranabuhanga by’umwihariko hakazaba isangano ryo guhanga imishinga iteza imbere Afurika.
Ibyo abishingira ku kuba “Kigali Innovation City” izaba irimo kaminuza enye zibanda ku masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga zirimo Carnegie Mellon University [CMU], African Leadership University [ALU] ndetse na Kaminuza y’u Rwanda izahagira icyicaro kizibanda muri ‘Biomedical Engineering.’
Izatanga akazi kandi ku bantu barenga 50,000, mu gihe abanyeshuri barenga 2,600 biga hirya no hino ku Isi bazahabwa imirimo muri KIC.
Ibigo bizakorera muri KIC bizakora imishinga itandukanye mu mibare, ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa, ikoranabuhanga mu bucuruzi, ubwenge buhangano no mu bindi bice bya gihanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Umushinga wa ‘Kigali Innovation City’ ari ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rugana mu kuba ku isonga mu ikoranabuhanga muri Afurika.
Ati “Ibi bikorwaremezo bigamije gufasha mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ahazaza hashingiye ku ikoranabuhanga.’’
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutanga ubufasha bukenewe mu gushyigikira Kigali Innovation City.
Ati “Umushinga wa Kigali Innovation City si igikorwaremezo gusa ahubwo ni uruhurirane rwashyiriweho guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, gukurura abanyempano n’ishoramari riva ku Isi yose.”
Yahamagariye abashoramari b’imbere mu Gihugu n’abo hanze kubyaza umusaruro Kigali Innovation City.
Kigali Innovation City izaba igizwe n’imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.
Izaba ifite n’inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n’ibigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y’abanyeshurin n’inzu zo guturamo.
Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.
U Rwanda ruteganya kuzajya rwunguka Miliyoni $150 mu mu bikorera bizakorerwa kuri uyu musozi ufatwa nk’Umudugudu w’ikoranabuhanga.
Hari na Miliyoni $300 u Rwanda rwitegura kuzakura mu mafaranga azarushorwamo mu rwego rwo kuzamura iyo mishinga mu ikoranabuhanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW