Nyamasheke: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana w’Imyaka 17

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17. 

Uyu musore wo mu Mudugudu wa Bigeyo, Akagari ka  Murambi, Umurenge wa  Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yateye inda uwo mwangavu utuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo.

Yatawe muri yombi  ku makuru yatanzwe na RIB Sitasiyo ya Kanjongo, yashakishaga uwo musore wateye inda uyu mukobwa ufite umwana w’umwaka.

Uwo mwana w’umukobwa wasambanyijwe avuga ko imibereho ye yabaye mibi cyane kubera  guterwa inda ari umwana n’uyimuteye akamutererana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yabwiye bagenzi bacu bo  ku Imvaho Nshya ko uwo yakorewe ihohoterwa.

Ati: “Ubwo biri mu butabera igisigaye ni ugukurikirana ubuzima bw’umwana watewe inda n’ubw’uwo yabyaye kuko hari n’abandi bana b’abakobwa dusanzwe twitaho babyariye iwabo, zikaba ari inshingano zacu kumukurikiranira ubuzima kuko hari ibyo yemerewe. Harimo gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no gufasha uwo abyaye kureba ko imikurire ye igenda neza.”

Yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga, haba mu babyeyi, mu rubyiruko  bagasobanurirwa ububi bw’iki cyaha n’ingaruka zacyo.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -