Nyanza: Mu Cyuzi cya Bishya hatowe umurambo

Mu cyuzi cya Bishya kiri mu karere ka Nyanza hagaragaye umurambo, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko muri icyo  cyuzi  mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 ahagana i saa tatu za mugitondo nibwo umusore uri mu kigero cy’imyaka 24  yatanze amakuru ko muri kiriya cyuzi hari umurambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko inzego z’umutekano arizo RIB, Polisi na DASSO bihutiye kujyayo bagezeyo bafatanyije n’abaturage bawukuramo .

Gitifu Bizimana yongeraho ko barebye mu myenda ya  nyakwigendera babona nta cyangombwa kirimo ndetse ko urebeye inyuma wari watangiye kwangirika bikekwa ko wari umazemo iminsi bityo bigoye kumenya neza ikigero yari arimo .

Yagize ati”imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana gusa n’igitsina gabo.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru imyirondoro ye yari itaramenyekana ku buryo hagishakishwa abo mu muryango.

Ni mu gihe  umurambo wajyanwe mu Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza 

- Advertisement -