Perezida Ruto wa Kenya yasabye iperereza ku rupfu rw’Abanyeshuri 17

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri 17 ku ishuri ribanza riri mu Mujyi wa Nairobi ryafashwe n’inkogi.

Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko abandi barenga 10 bajyanwe mu bitaro bahiye bikomeye.

Icyateje uwo muriro ku ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Primary, riri mu karere ka Nyeri, ntikiramenyekana.

Mu izina rya minisiteri y’uburezi, umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw’ibanze, Belio Kipsang, yihanganishije ababyeyi, imiryango n’inshuti z’abanyeshuri bapfiriye “muri ibi byago bibabaje”.

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko uwo muriro “uteye ubwoba”. Yategetse ko hakorwa iperereza.

Ruto yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ati “Ababikoze bazabiryozwa.”

Polisi yavuze ko itsinda ry’abakora iperereza ryoherejwe kuri iryo shuri.

Umuvugizi wa polisi Resila Onyango yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imirambo yabonetse “yahiye kuburyo utamenya umuntu uwo ari we”.

Uwo uvugira polisi yongeyeho ati “Indi mirambo ishobora kuboneka aho byabereye nihamara kugenzurwa byuzuye.”

- Advertisement -

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, wavuze ko urimo gutanga serivisi z’ubufasha mu by’imitekerereze n’amarangamutima ku banyeshuri, abarimu n’imiryango yagizweho ingaruka, ndetse ko washyizeho itsinda ryo gushakisha kuri iryo shuri.

Hillside Endarasha Academy ni ishuri ribanza ritari irya leta, riri hafi y’umujyi wa Nyeri  mu ntera ya kilometero 150 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Ryigisha abanyeshuri bafite hagati y’imyaka itanu na 12.

Kipsang yavuze ko abandi banyeshuri 14 bakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bitandukanye.

Minisiteri y’Ubuzima ivug ko iryo shuri ryigagamo abanyeshuri 824, barimo abahungu 402 n’abakobwa 422.

Muri abo banyeshuri 824, abahungu 156 n’abakobwa 160 biga bacumbikirwa ku ishuri, mu gihe abandi basigaye biga bataha.

Abo bahungu bose 156 biga bacumbikirwa bararaga muri iyo nyubako yahiye.

Muri rusange, inkongi zibasira amashuri zikunze kubaho ku mashuri abanyeshuri bigaho banacumbikirwa yo muri Kenya.

Mu mwaka wa 2017, abanyeshuri 10 bapfiriye mu gitero cyo gutwika ku bushake ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Moi Girls High School, riri i Nairobi.

UMUSEKE.RW