Imfungwa 129 zarashwe amasasu muri Gereza y’i Kinshasa

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 129 zapfiriye muri Gereza ya Makala iherereye mu murwa Mukuru i Kinshasa, nyuma y’uko zigerageje gutoroka.

Mu rukerera rwo ku wa Mbere Tariki ya 2 Nzeri 2024, nibwo amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi ndetse n’amasasu yavugiraga muri Gereza ya Makala i Kinshasa.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuye ko aya masasu yumvikanye mu gihe bamwe mu bafungiwe muri iyi gereza ya gisivili bageragezaga gutoroka.

Yagize ati “Ni abageragezaga gutoroka gereza nkuru ya Makala. Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo zigarure ituze n’umutekano. Abatuye i Kinshasa barasabwa kudakuka umutima. Andi makuru araza gutangazwa.”

Guverinoma ya Congo binyuze muri Minisitiri w’Umutekano w’Imbere yatangaje ko muri uko kugerageza gutoroka, hapfiriyemo abantu 129, abagore bafatwa ku ngufu.

Yagize ati “Ibarura ry’ibanze rirerekana ko abantu 129 bapfuye barimo 24 bishwe n’amasasu yarashwe ngo akange abandi. Abandi bishwe no kubura umwuka n’umubyigano.”

Iyi Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1,500 ariko irimo abagera ku 12,000 biganjemo abategereje kuburanishwa, nk’uko bivugwa muri Raporo ya Amnesty International.

Mu 2017 kandi abantu bitwaje intwaro bateye iyi gereza bituma imfungwa  4,000 zitoroka.

ISESENGURA

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW