RIB ifunze agatsiko k’abantu bakurikiranyweho kwiba imodoka (VIDEO)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukurikiranye abantu batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka.

Uru rwego ruvuga ko imodoka enye zari zibwe  zamaze gusubizwa ba nyirazo. Izo modoka enye zari zibwe zafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.

Aba bafashwe nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w’Abagizi ba nabi no kuwujyamo,Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no guhimba, guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko bakoreshaga amayeri menshi kugira ngo badatahurwa ndetse bageragezaga guhimba imyirondo.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangira B Thierry, asobanura ko umwe mu bagize iri tsinda yagiranaga amasezerano na nyiri modoka ko bakodesha iyo modoka mu gihe cy’iminsi itanu, bagasiga  bishyuye amafaranga ya mbere (Avance) ndetse bamaze kumenya amakuru ya nyiri modoka.

Dr Murangira yasabye “  abakodesha n’abagura imodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko uko gatsiko k’abajura katahuwe

- Advertisement -

UMUSEKE.RW